Yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel ari mu buroko

Narges Mohammadi w’umunya-Irani, n iwe wahawe igihembo cyitiriwe Nobel (Prix Nobel) kubera ibikorwa yakoze byo guharanira uburenganzira bwa muntu, agihabwa ari mu buroko.

Narges Mohammadi
Narges Mohammadi

Iki gihembo yagihawe tariki ya 6 Ukwakira 2023, nyuma yo kuzirikana ubutwari bwe mu guharanira uburenganzira bwa muntu na Demokarasi, ndetse no kurwanya igihano cy’urupfu.

Berit Reiss-Andersen, umuyobozi wa komite ishinzwe itangwa ry’ibihembo byitiriwe Nobel, ubwo yatangazaga ku mugaragaro uwegukanye igihembo i Oslo muri Norvège, tariki ya 6 Ukwakira 2023, yavuze ko guha iki gihembo uyu mugore Narges Mohammadi batibeshye kubera ibikorwa bye.

Madamu Reiss-Andersen yavuze ko Mohammadi amaze gufungwa inshuro 13 ndetse agakatirwa inshuro eshanu, muri izo akaba amaze gukatirwa imyaka 31 y’igifungo.

Afungiye muri gereza ya Evin Prison y’i Teheran, izwiho kuba mbi cyane. Mu bayifungirwamo haba harimo abakekwaho ko hari ibyo baba bakorana n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi hamwe n’imfungwa za politiki.

Ifungwa riheruka rya Mohammadi hari mu 2021 nyuma yo kwitabira imihango yo gushyingura umuntu wiciwe mu myigaragambyo, yaturutse kw’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Narges Mohammadi w’imyaka 51 y’amavuko, yakomeje ibikorwa bye byo guhirimbanira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubw’abagore bakorerwaga ihohoterwa kabone nubwo yagiye afungwa kenshi n’abategetsi ba Irani, ndetse akamara imyaka myinshi muri gereza.

Narges Mohammadi abaye umugore wa 19 utsindiye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro, akaba n’Umunya-Irani wa kabiri nyuma ya Shirin Ebadi, waharaniye uburenganzira bwa muntu, yagitsindiye mu 2003.

Bibaye ku nshuro ya gatanu igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro gihawe umuntu ufunze, mu myaka irenga 120 kimaze gitangwa.

Mu 2022, Ales Bialiatski, n’Umunya-Belarus uzwi cyane mu guharanira uburenganzira bwa muntu, ni we wegukanye icyo gihembo agihabwa na we afunze, kugeza na n’ubu akaba ataracibwa urubanza.

Uyu mugabo w’imyaka 61 ni we washinze ikigo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu cyitwa Viasna, cyatangiye mu 1996 nyuma y’imyigaragambyo yakorewe mu muhanda yamagana umutegetsi w’igitugu wa Belarus, Alexander Lukashenko wariho icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka