Yajyanywe mu rukiko akekwaho uburiganya bwa Miliyoni 2.6 z’Amashilingi

Muri Tanzania, umugabo witwa Goodluck Chang’a w’imyaka 42 y’amavuko, yajyanywe imbere y’urikiko rubanza rwa Kariakoo, mu Mujyi wa Dar es Salaam, ashinjwa kuba yarakiriye Miliyoni 2.6 z’Amashilingi ya Tanzania y’uwitwa Godfrey Jacob, akamwemerera ko azamudodera amakote umunani ya kigabo, nyuma agahita abura ajyanye n’ayo mafaranga.

Mu gihe umwanditsi w’urwo rukiko Linda Kivaju yarimo asoma ibyo uwo muburanyi ashinjwa, imbere y’umucamanza Gladness Njau, yavuze ko guhera ku itariki 25 Nyakanga 2022 kugeza ku itariki 16 Kanama 2022, mu gace ko ku Iposita mu Mujyi wa Dar es Salaam, uwo ukurikiranyweho icyaha, yihaye agera ku mashilingi ya Tanzania 1,260,000 ayavanye kwa Jacob ari we wareze muri urwo rubanza.

Kivaju yavuze ko uwo mugabo warezwe mu rukiko, yatwaye ayo mashilingi avuga ko azamudodera amakote umunani ya kigabo, ibyo akaba atarabikoze, ahubwo aho kubikora uko yabyemeye, agahitamo kuburirwa irengero kandi ajyanye n’ayo mashilingi, ibintu binyuranyije n’amategeko.

Nyuma yo gusomerwa ibyo aregwa, uwo muburanyi yahise avuga ko ahakana ibyo aregwa, nyuma Jacob wari waregeye urukiko, avuga ko afite ibimenyetso, urubanza rwahise rwimurirwa ku itariki 2 Kanama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka