Vietnam: Abantu umunani bishwe n’imyuzure n’inkangu

Ubuyobozi bwa Vietnam bwatangaje ko abantu umunani (8) bapfuye bishwe n’imyuzure n’inkangu byaje bitunguranye.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, aho ubuyobozi bwa Vietnam bwavuze ko imvura nyinshi yaguye muri icyo gihugu guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, nyuma y’aho cyari kimaze igihe cyugarijwe n’igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru ndetse n’amapfa adasanzwe, mu mezi makeya ashize.

Mu majyaruguru y’icyo gihugu cya Vietnam, abantu umunani barimo abana babiri, nibo bapfuye mu Ntara z’imisozi miremire za Yen Bai, Lai Chau, Son La ndetse na Thai Nguyen.

Ikigo gishinzwe gucunga ibiza muri Vietnam, kibinyujije ku rubuga rwa Internet, cyatangaje ko iyo mvura idasanzwe yangije inzu nyinshi ndetse n’imyaka iri mu mirima.

Ibitangazamakuru bya Leta by’aho muri Vietnam, byerekanye amashusho y’inzu zatwawe n’imyuzure y’amazi avanze n’ibyondo, imihanda yafunzwe cyangwa se yangiritse, ibiti byarandutse byaguye ku butaka, imigenderanire hagati y’imidugudu yahagaze.

Muri Nyakanga 2023, n’ubundi icyo gihugu ngo cyari cyibasiwe n’inkangu mu gice cyo hagati. Mu Mujyi wa Dalat, abapolisi batatu n’umusivili umwe barapfuye nyuma y’uko inzu Polisi yakoreragamo yatwawe n’inkangu.

Ubuyobozi bwa Vietnam bwatangaje ko imvura yaguye mu gihugu hagati, guhera muri Gicurasi 2023, yiyongereyeho 5 -10 % ugereranyije n’uko yari isanzwe igwa.

Mu Majyaruguru ya Vietnam, ubushyuhe n’amapfa bidasanzwe byabaye muri Gicurasi na Kamena, byateye ibibazo byo kubura kw’amashanyarazi bitunguranye, kandi ku buryo bwisubiramo cyane, biza guteza igihombo bgkomeye ku nganda z’Abanya-Vietnam n’iz’abanyamahanga ziri muri ako gace.

Umwaka ushize wa 2022, ibiza byishe abantu bagera ku 175 muri Vietnam, nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru ‘Journaldemontreal’.

Abahanga mu bya siyansi, bavuga ko ibiza nk’ibyo bituruka ku itegenyagihe, byongerwa n’ihindagurika ry’ikirere, rituma habaho igipimo cy’ubushyuhe kiri ku rwego rwo hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka