Uwa mbere mu burebure ku Isi arabarizwa muri Ghana

Sulemana Abdul Samed bita Awuche, umugabo wo muri Ghana ugeze kuri metero 2 na santimetero 89 z’uburebure, ashobora kuba ari we usumba abandi ku Isi, ndetse akaba akomeje gukura ajya ejuru.

Sulemana Abdul Samed, umuntu muremure wa mbere ku Isi
Sulemana Abdul Samed, umuntu muremure wa mbere ku Isi

Yagiye kwa muganga kwipimisha uburebure bamubwira ko arenze ubushobozi bw’ibikoresho bihari, kuko ngo yarengeje igipimo cy’uburebure bw’umuntu usanzwe.

Kuri ubu Awuche arasumba umuntu wa mbere ku Isi wanditswe mu gitabo cy’abaciye agahigo cyitwa Guinness World Record, Umunya-Turukiya Sultan Kösen ufite uburebure bwa metero 2 na santimetero 52.

Awuche ufite imyaka 29 y’amavuko, kuva yabura icyuma gipima uburebure bwe kwa muganga, abashaka kumenya uko areshya baracishiriza kuko bisaba kumwegamisha ku gikuta, bakamupima bakoresheje desimetero yifashishwa mu bwubatsi.

Kumubonera imyenda bisaba kujya gushaka ibitambaro bakadodesha, inkweto na zo ngo akaba afite umuntu wo mudugudu iwabo umukorera izitwa rugabire mu mapine y’imodoka.

Urubuga rwa Radio y’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, ruvuga ko abaganga basanze Awuche afite uburwayi bwitwa ’Marfan syndrome’ bw’imisemburo mu bwonko, ituma akomeza kuba muremure.

Kumupima uburebure biragoye
Kumupima uburebure biragoye

Iyo hashize igihe kibarirwa hagati y’amezi atatu n’atanu, Awuche asanga yariyongereyeho santimetero runaka z’uburebure, akaba agomba kubagwa kugira ngo ahagarike uko gukura kudasanzwe.

Afite ikibazo cy’uko amaguru n’amaboko ari byo bikomeje kwihuta kuba birebire kurusha izindi ngingo, n’ubwo na zo ngo zigenda zikura ku muvuduko uciriritse.

Yatangiye kubona iki kibazo cy’indeshyo idasanzwe afite imyaka 22 y’amavuko, ubwo ururimi ngo rwabyimbye rukuzura akanwa, bitangira no kumubuza guhumeka neza.

Awuche yakundaga umwuga wo gutwara imodoka ariko uburebure bwatumye muri iki gihe atabasha kuyinjiramo cyangwa kwicaramo ngo ayitware.

Yanakundaga gukina umupira w’amaguru ariko indeshyo ye iza gutuma umutima utabasha gutera amaraso neza, ngo uyageze mu ngingo zose z’umuburi.

Awuche akomeje gushaka abaterankunga bamufasha kubona amafaranga yo kwibagisha cyane cyane ku ruhu rw’ukuguru, inkokora n’ibirenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka