Umuriro wongeye kwaka hagati ya Isiraheli na Palestine

Leta ya Isiraheli yashoje urugamba rukomeye kuri Palestine, nyuma y’ibisasu birenga 5,000 umutwe wa Hamas wayisutseho biturutse i Gaza, ari na ko abarwanyi b’uwo mutwe(witwa uw’Iterabwoba) bamena uruzitiro binjira muri Isirayeli.

Nyuma y’ibitero byagabwe na Hamas mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023, bigashimuta Abanya-Isiraheli bataramenyekana umubare, i Gaza muri Palestine hiriwe ari umuyonga.

Abashinzwe ubutabazi muri Isiraheli bavuze ko kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, hari hamaze gupfa abantu bayo barenga 70 i Yerusalemu, Tel Aviv n’ahandi, mu gihe ku ruhande rwa Palestine (i Gaza) ngo hari hamaze gupfa abakabakaba 200.

Benshi bakomeje kwibaza ndetse batangazwa n’uburyo abarwanyi ba Hamas bamennye uruzitiro ruvugwaho kuba urwa mbere ku Isi rurinzwe cyane, bakinjira mu mijyi ya Isirayeli ubutasi bwayo butabaciye iryera.

Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yahise atangaza mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga na televiziyo mpuzamahanga, ko igihugu cye kiri mu ntambara ikomeye.

Netanyahu yagize ati "Turi mu ntambara kandi tuzayitsinda, ntabwo ari ibitero bya gisirikare cyangwa uruhererekane rw’ubushyamirane, ahubwo ni intambara."

Isirayeli ishyigikiwe n’ibihugu by’iburengerazuba bw’Isi (u Burayi na Amerika) n’inshuti zabyo, mu gihe Palestine ishyigikiwe n’ibihugu byiganjemo Abayisilamu cyane cyane Irani.

Mu bihugu byamaganye ibitero bya Hamas harimo u Bwongereza n’u Bufaransa, mu gihe Irani na yo yashimiye Hamas ndetse na Qatar, ivuga ko Isiraheli ari yo nyirabayazana w’ibitero byayigabweho.

Umutwe wa Hamas uvuga ko wagabye igitero kuri Isirayeli nyuma y’uko ngo ivuze nabi (isebeje), Umusigiti wa Al Aqsa uri i Yerusalemu ahahoze Urusengero rw’Abayuda, rwubatswe n’Umwami Salomo, rukaza gusenywa mu kinyejana cya mbere (mu mwaka wa 70 nyuma y’ivuka rya Yesu/Yezu).

Ikinyamakuru ’The Times of Israel’ cyanditse ko Hamas yateye ivuga ko ishaka kurinda uwo musigiti, kugira ngo udasenywa n’Ingabo za Isiraheli, igikorwa kivugwaho ko gishobora guteza intambara ikomeye ku Isi.

Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UNSC), karaterana ikitaraganya kuri iki Cyumweru tariki 08 Ukwakira 2023, kakaba katumijwe n’Igihugu cya Brazil gifite icyicaro kidahoraho mu Muryango w’Abibumbye (UN).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka