Umupolisi wicukuriye imva akanayubaka, yaguze n’isanduku ihenze

Umupolisi wo muri Tanzania witwa Patrick Kimaro, w’imyaka 60 y’amavuko, umwaka ushize wa 2022 yakoresheje Amadalori y’Amerika ibihumbi bitatu ($3.000), mu gucukura no kubakira imva azashyingurwamo napfa, ubu akaba yaguze isanduku azashyingurwamo ya Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania (asaga 1,400,000Frw).

Ibikorwa byo kubaka iyo mva ye yabirangije mu kwezi k’Ukuboza 2022, ariko avuga ko afite n’umugambi wo kugura isanduku azashyingurwamo, ibyo byose akaba yaratangaje ko ikimutera kubikora, ari ukugira ngo umuryango we utazahura n’umutwaro ukomeye wo gutegura ishyingurwa rye igihe zaba yapfuye.

Muri uwo mwaka wa 2022, ikinyamakuru BBC cyatangaje ko icyo gikorwa cya Patrick Kimaro cyo gutegura imva kandi akiri muzima, gifatwa nk’ubukunguzi mu gace akomokamo aho muri Tanzania, ndetse ko abakuru bo mu bwoko bwe bavuga ko bibujijwe gucukura imva y’umuntu utarapfa, ndetse ko n’imva icukuye itagomba gutinda itarashyirwamo umurambo yateguriwe.

Kimaro we yavuze ko umuryango we wagiye umwumva buhoro buhoro ku cyemezo cye, agira ati, “Kuko ndi umwana w’imfura mu muryango wanjye, byarangoye cyane kubashyingura kuko bapfuye bakurikiranye hanyuramo amezi atandatu gusa. Ubwo rero nahise mfata icyemezo kuko ntashaka ko abana banjye bazanyura muri ibyo nanyuzemo”.

Uretse kwiyubakira imva, Kimaro icyo gihe yavuze ko ashaka no kugura isanduku azashyingurwamo, kandi ko ibyo byose akora bizafasha umuryango kutavunika cyane mu gihe azaba apfuye.

Ikindi yavuze ko ashaka ubwishingizi bwo kugira ngo n’igihe iyo mva yasenywa n’ibiza, izongere yubakwe n’ubwishingizi.

Uwo muhigo wo kugura isanduku azashyingurwamo, Kimaro yaje kuwuhigura nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kuba benshi batinya kumwigana,biterwa ahanini no gutinya urupfu.Ariko twese n’ubundi tuzapfa nta kabuza.
C’est le chemin de toute la terre.Ni iwabo wa twese.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 23-09-2023  →  Musubize

Ariko ibi biba ku isi hose.Ndetse no mu Rwanda birahaba cyane.Nzi umukire uba hano i Kigali.Aho avuka i Gahini muli Komine Kayonza,yahubatse imva ye,iy’umugore we n’abana be,kandi bose bariho.Niba umugore wanjye yabyemeraga,nanjye nabikora.Ikibazo nuko we bimutera ubwoba.Gusa nk’abakristu,tujye twizera tudashidikanya yuko abashaka imana bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,imana izabazura ku munsi w’imperuka, ibahe ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze.Ntabwo yavuze ko upfuye aba yitabye imana.Ni ikinyoma kibabaza imana.

gisagara yanditse ku itariki ya: 23-09-2023  →  Musubize

Muraho neza Gisagara wee, wampaye nimero z’uwo muntu tukiviganira, unyandikire kuri email [email protected]

Simon Kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 25-09-2023  →  Musubize

Cyangwa utubwire umudugudu n’akagari

Simon Kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 25-09-2023  →  Musubize

Hiri abitwa Abakongo batuye mugice cya RDC, Congo brazaville, Angola naGabon cyari kigize Ubwamibwabami bwa Kongo mbere yubukoloni,bafite uyu muco. Uwifite arabikora ndetse agaseka cyane utabishoboye amwita umutindi
Ababaye yo barabizi ko akwereka ibyo yagezeho wamusiyenabyo biromo

Gs yanditse ku itariki ya: 23-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka