Umunyamideri Naomi Campbell yibarutse ubuheta ku myaka 53

Umunyamideri akaba n’umumurika mideri w’Umwongereza, Naomi Campbell, ari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa kabiri ku myaka 53.

Naomi Campbell
Naomi Campbell

Ku wa kane, nibwo Naomi yatangaje aya makuru yo kwibaruka umwana w’umuhungu, abicishije ku rubuga rwe Instagram, ashimangira ko kuba umubyeyi bitajya bitinda.

Ubwo yasangizaga abamukurikira kuri Instagram ifoto y’umwana we yagize ati “Mukundwa wanjye, menya ko ukundwa bitagereranywa, kandi ukikijwe n’urukundo nk’urwo waduhaye ukivuka.”

Ni ifoto yashyize kuri Instagram ku wa Kane, imugaragaza afashe ikiganza cy’uwo mwana yibarutse ndetse n’icya mushiki we w’imyaka ibiri.

Mu buzima busanzwe ni ibintu bigoye ko umugore uri mu myaka nk’iyo Naomi Campbell afite yabyara, ku buryo bamwe babifata nk’ibitangaza.

Yakomeje agira ati “Impano nyayo ituruka ku Mana, kandi ni Umugisha! Ikaze mwana wanjye w’Umuhungu. Kuba umubyeyi ntibijya bitinda.”

Muri Gicurasi 2021, Campbell ku myaka 51 nibwo yabyaye umwana we wa mbere w’umukobwa.

Ubwo yagaragazaga ifoto y’umwana we wa mbere mu kinyamakuru British Vogue, yakuyeho urujijo ku bibazaga niba umwana ari we wamubyaye koko, maze ashimangira ko bakwiye gutuza kuko ari we wamwibyariye.

Naomi icyo gihe yagize ati “Kwibaruka umwana muri iki kihero cy’imyaka 50, nzi uburyo abantu babitekereza. Ariko simbyitayeho. Nifuzaga kuba umubyeyi.”

Uyu munyamideri w’imyaka 53 y’amavuko, ntabwo yifuje gutangaza byinshi ku bijyanye n’igihe uyu mwana yavukiye, cyangwa izina rye.

Mu 2019, Naomi Elaine Campbell, ni umwe mu bitabiriye umuhango wo Kwita izina ku nshuro ya 15, akanita umwe mu bana b’ingagi ari we ‘Intarutwa’, ukomoka mu muryango wa Muhoza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka