U Butaliyani: Abimukira 41 barohamye barapfa

Abimukira 41 nibo baburiye ubuzima mu bwato bwarohamye hafi y’Ikirwa cya Lampedusa (mu Butaliyani), nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’u Butaliyani ‘Ansa’.

Muri rusange ubwato bwarohamye ngo bwari butwaye abantu 45, ariko abagabo batatu n’umugore umwe bakomoka mu bihugu bya Côte d’Ivoire na Guinée ni bo barokotse iyo mpanuka, batabarwa n’abashinzwe kurinda umutekano ku nkombe z’amazi aho ku Kirwa cya Lampedusa hafi ya Sicile.

Abo barokotse, babajijwe n’abasirikare bashinzwe kurinda inkombe z’amazi ngo bavuze ko bahagurutse ahitwa Sfax muri Tunisia, ku itariki 3 Kanama 2023, bakaba barahagurutse aria bantu 45 harimo abana batatu.

Itangazamakuru rya ‘Ansa’ ryatangaje mu gihe abo bimukira bari bamaze amasaha atandatu batangiye urugendo, ubwato bwagize ikibazo butangira kurohama, ariko abo bantu bane barokotse ngo ni abari bambaye amakote arinda kurohama ‘gilet de sauvetage’ nyuma baza kubona ubundi bwato burimo ubusa babujyamo, nyuma ubwo bwato bari barimo buza kubonwa n’indege y’umuryango w’abagiraneza utari uwa Leta witwa ‘Sea-Watch’.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘Le Parisien’ ivuga ko abashinzwe kurinda umutekano ku nkombe (garde-côtes) mu Butaliyani, ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023, bari batangaje ko hari abantu nibura 30 baburiwe irengero nyuma y’uko hari ubwato bubiri bwarohamye.

Ku ruhande rwa Tunisia, ku wa mbere tariki 7 Kanama 2023, abayobozi bari batangaje ko hari imirambo 11 yabonetse mu bwato bunini hafi y’ahitwa Sfax mu gihe hari abimukira 44 baburiwe irengero.

Umuryango w’Abibumbye ‘ONU’ utangaza ko abantu bagera ku 1800 bapfuye barohamye mu Nyanja ya Méditerranée muri uyu mwaka wa 2023, uwo mubare ukaba ukubye kabiri abaguye muri iyo Nyanja mu 2022.

Imibare itangwa na Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu u Butaliyani, ivuga ko abimukira 94 000 ari bamaze kugera ku butaka bw’icyo gihugu kuva umwaka wa 2023 utangiye, kandi umwaka ushize wa 2022 bakiriye umubare ukubye uwo kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka