U Butaliyani: Abantu 21 baguye mu mpanuka abandi barakomereka

Mu gihugu cy’u Butaliya mu mujyi wa Venice habereye impanuka y’imodoka, abantu 21 bahita bapfa abandi 20 barakomereka bikomeye.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba tariki 3 Ukwakira 2023 mu mujyi wa Venice mu Majyaruguru y’u Butaliyani, aho iyi bisi yaguye munsi y’umuhanda.

Icyateye iyi mpanuka, ngo bisi yasimbutse ikiraro iramanuka igwa mu wundi muhanda wo hasi, kuko yo yarimo igendera mu wo hejuru.

Umuyobozi w’umujyi wa Venice yatangaje ko raporo y’agateganyo yerekana byibuze ko abantu 21 bapfuye, abarenga 20 bari mu bitaro, benshi muri bo bakaba bameze nabi cyane.

Ibiro ntaramakuru by’Abataliyani byatangaje ko mu baguye muri iyi mpanuka, harimo na ba mukerarugendo bo muri Ukraine.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye ahitwa i Mestre, Padoue na Trévise kugira ngo bitabweho.

Abahitanywe n’abakomerekeye muri iyi mpanuka, baturukaga mu bihugu bitandukanye kuko harimo n’abaturage 5 bafite ubwenegihugu bwa Ukraine, umuturage umwe wo mu Budage, hakaba harimo n’abana babiri batatangajwe inkomoko yabo.

Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Giorgia Melon, yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka, avuga ko arimo kuvugana n’umuyobozi w’umujyi wa Venice ndetse n’inzego zishinzwe umutekano, kugira ngo bakurikirane amakuru y’iyi mpanuka.

Abayobozi batandukanye barimo na Perezida w’u Bufaransa, bohereje ubutumwa bw’ihumure ku bw’iyi mpanuka, bavuga ko bifatanyije n’u Butaliyani muri iyo mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu.

Impanuka ikomeye cyane nk’iyi mu Butaliyani yaherukaga ku itariki 28 Nyakanga 2013, ubwo imodoka yari iturutse mu ntara ya Naples yakoraga impanuka, abantu 38 bagahita bapfa, abandi babiri bapfa bazize ibikomere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka