U Burusiya: Putin yatangaje ko aziyamamaza mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu

Perezida Vladimir Putin yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2024.

Perezida Vladimir Putin
Perezida Vladimir Putin

Ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, Perezida Putin yavuze ko nta yandi mahitamo afite, uretse kuzaba umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Burusiya, muri Werurwe 2024, ubwo akazaba yiyamamaje ashaka manda ya gatanu.

Yagize ati “Nziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ataha. Mbona ko kugeza uyu munsi nta yandi mahitamo ahari”, yabitangarije kuri Televiziyo ya Leta ya Rossiya-24.

Le Temps cyandikirwa mu Bufaransa, kivuga ko nta mukandida uramenyekana ushobora kuzitambika mu nzira ya Putin ngo amubuze kubona iyo manda itaha, kuko abenshi mu batavuga rumwe na we barafungwa, abandi bagahunga igihugu.

Perezida Putin uri ku butegetsi kuva mu 2000, yemerewe n’itegeko nshinga kuba ashobora kuyobora icyo gihugu kuzageza mu 2036, hakurikijwe umubare wa za manda yemerewe.

Komisiyo ishinzwe amatora mu Burusiya na yo yamaze gutangaza ko ayo matora y’umukuru w’igihugu y’umwaka utaha, ateganyijwe kuzakorwa mu minsi itatu, ni ukuvuga guhera ku itariki 15-17 Werurwe 2024.

Ubwo buryo bwanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burusiya, bavuga ko ari uburyo bworohereza abashaka kwiba amajwi, kuko adahita abarwa ako kanya ku muni itora ryabayeho, ahubwo akabanza gushyirwa ahantu mu minsi itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka