U Buhinde: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora

Ku wa 04 Nyakanga 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde yizihije ku nshuro ya 29 umunsi Mukuru wo Kwibohora. Ni ibirori byitabiriwe n’abasaga 600 barimo Abayobozi Bakuru muri Leta y’u Buhinde, abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde basaga 140, Abashoramari mu nzego zitandukanye, ndetse n’Abanyarwanda baba mu Buhinde.

Ni ibirori byaranzwe n’imbwirwaruhame zitandukanye ku mateka yo Kwibohora, umubano w’u Rwanda n’u Buhinde, iterambere n’ubukerarugendo mu Rwanda, ndetse n’amahirwe rutanga mu rwego rw’ishoramari.

Mu ijambo rye, Dr. Samir Saran, Umuyobozi w’ikigo cya Observer Research Foundation (ORF), yabwiye abari bateraniye aho ko u Rwanda ari Igihugu gifite ubuyobozi bwiza. Mu bunararibonye bwe nk’Umuyobozi w’ikigo gitegura inama izwi nka Kigali Dialogue, yatangaje ko u Rwanda ari inyenyeri imurika mu rwego rw’imiyoborere myiza.

Bwana Rudra Chatterjee, uhagariye inyungu z’u Rwanda muri Kolkata, yatanze ikiganiro ku mahirwe u Rwanda rutanga mu ishoramari. Nk’umushoramari mu Rwanda, yasobanuye birambuye ko Leta y’u Rwanda yoroheje ishoramari, hashyirwaho politiki n’ingamba zoroshya ubucuruzi, ndetse akangurira abashoramari bo mu Buhinde gushora imari yabo mu Rwanda.

Alem Tsehaye Woldemariam, Ambasaderi wa Eritereya akaba n’Umuyobozi wa ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde, yagaragaje ko mu myaka 29 ishize u Rwanda rwateye intambwe ishimishije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeraho ko bigaragazwa n’uko u Rwanda rugenda rugaragara mu myanya myiza ku rwego mpuzamahanga, nko mu koroshya ishoramari no kugira umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, by’umwihariko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ambasaderi Jacqueline Mukangira uhagarariye u Rwanda mu Buhinde, yasobanuye ko kuri uyu munsi wo Kwibohora hibukwa igihe Ingabo zahoze ari iza RPA, zatsinze Leta yariho icyo gihe, yateguye kandi igashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Amb Mukangira yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA ku bwo kwitanga zitizigama, zikabohora u Rwanda. Yahaye icyubahiro kandi Intwari zasize ubuzima ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Shri V. Muraleedharan na Amb Jacqueline Mukangira
Shri V. Muraleedharan na Amb Jacqueline Mukangira

Yagaragaje kandi inzira yo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo kuva muri 1994, n’iterambere rugezeho cyane cyane mu rwego rw’ibikorwa remezo, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Yakanguriye abari bateraniye aho gusura u Rwanda ,bakihera ijisho ibyiza nyaburanga birutatse.

Shri V. Muraleedharan, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, akaba n’Umushyitsi Mukuru, yifurije u Rwanda umunsi Mukuru wo Kwibohora. Yashimye kandi umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, ashima kandi yuko yakiriwe neza ubwo aheruka gusura u Rwanda mu 2021 na 2022. Yijeje ko Ubuhinde buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu nzira rurimo y’iterambere.

Ibi birori kandi byaranzwe n’igitaramo cy’imbyino z’Umuco Nyarwanda, aho umuhanzi Jules Sentore n’Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza zitandukanye mu Buhinde, basusurukije abari bateraniye aho. Itorero ryo mu Ntara ya Haryana naryo ryagaraje umuco w’Abahinde mu mbyino zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka