U Buhinde: 25 baguye mu mpanuka y’imodoka

Abantu 25 baguye mu mpanuka y’imodoka yahirimye igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro, mu gihe abandi 8 ari bo bakomerekeye muri iyo mpanuka yabereye muri Leta ya Maharashtra,mu Burengerazuba bw’u Buhinde, nk’uko byatangajwe na Polisi yaho.

Bisi yafashwe n'inkongi y'umuriro, 25 bahasiga ubuzima
Bisi yafashwe n’inkongi y’umuriro, 25 bahasiga ubuzima

Umuyobozi wa Polisi Baburao Mahamuni yabwiye Ibiro ntaramakuru “Iyo modoka yo mu bwoko bwa Bisi, yarimo abantu bari hagati ya 30 na 35. Abapfuye ni 25, umunani bo bakomeretse.

Iyo bisi yerekezaga mu Mujyi wa Pune, nyuma ya saa sita z’ijorom ku wa Gatandatu, igonga ipoto, irahirima, ihita itangira gushya ihereye muri ‘réservoir’ mu bapfuye harimo n’abana batatu”.

Mu bakomeretse harimo n’umushoferi wari utwaye iyo Bisi, bahise bajyanwa ku bitaro byegereye ahabereye impanuka, mu birometero 400 uvuye mu Mujyi wa Bombay. Polisi yatangaje ko yahise itangira iperereza kugira ngo imenye icyateye iyo mpanuka.

Komiseri wa Polisi Sunil Kadasane, yavuze ko “ikihutirwa ari ukumenya imyirondoro y aba nyakwigendera, no kubashyikiriza imiryango yabo”.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yagize ati “ Nababajwe cyane n’impanuka ya Bisi yahitanye abantu yabereye i Buldhana. Ibitekerezo byanjye n’amasengesho yanjye biri ku miryango yabuze ababo. Abakomeretse ndabifuriza gukira vuba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka