U Bugiriki: Inkongi y’umuriro yatumye abantu ibihumbi 30 bahunga

Mu Bugiriki, inkongi y’umuriro yatumye abantu ibihumbi 30, harimo abanyamahanga n’abenegihugu bahunga ndetse n’ibirori byo kwizihiza umunsi wa Demokarasi wizihihizwa guhera mu 1974 bisubikwa.

Polisi yatangaje ko abantu 16,000 banyujijwe mu nzira yo ku butaka, abandi 3000 banyuzwa mu Nyanja mu gihe abandi benshi bahunze banyuze mu mihanda, abandi bakoresha uburyo bwabo bwo kuva aho inkongi yari yibasiye, nyuma y’uko bisabwe n’ubuyobozi.

Abakerarugendo 2,400 n’abaturage basanzwe nibo bavuye ku Kirwa cya Corfu guhera ku cyumweru kugeza ku wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2023, nubwo umuvugizi wa serivisi zishinzwe kurwanya inkongi yavuze ko uko guhungisha abantu, birimo gukorwa mu rwego rw’ubwirinzi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bugiriki, Kyriakos Mitsotakis, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko i Athens, agira ati "Turi mu ntambara, ni urugamba rw’umuriro gusa, kandi igihugu gitegereje indi minsi itatu igoye mbere y’uko ubushyuhe bukabije bugabanuka, hakurikijwe itegenyagihe".

Kelly Squirrel, ukomoka mu Bwongereza, yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko Polisi yategetse abantu muri hoteli yari arimo mu gace ka Rhodes guhunga.

Yagize ati "Turasabwa gukomeza kugenda, twagenze amasaha atandatu mu bushyuhe bukabije”.

Agace ka Rhodes ni kamwe mu dukunze gusurwa na ba mukerarugendo mu Bugiriki, aho kasuwe n’abagera kuri Miliyonui 2.5 mu 2022 baje mu biruhuko.

Uwitwa Daniel-Cladin Schmidt w’imyaka 42, umukerarugendo ukomoka mu Budage wari kumwe n’umugore we n’umwana we w’imyaka 9, bari ku kibuga bategereje gusubira iwabo, aganira na AFP yagize ati "Turananiwe kandi twahungabanye".

Ati "Hari ibihumbi by’abantu, imodoka ntizashoboraga gutambuka, twagenze urugendo rw’amasaha arenga abiri. Ntitwashoboraga guhumeka neza, twapfutse amasura dukomeza urugendo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka