Tshisekedi yisubiyeho ku migambi ye yo gutera u Rwanda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko ahisemo inzira y’amahoro kurusha gushoza intambara ku Rwanda, bitandukanye n’ibyo yari yatangaje yiyamamaza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi
Perezida Félix Antoine Tshisekedi

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, i Kinshasa mu murwa Mukuru wa DRC, Perezida Tshisekedi yavuze ko yiteguye kugenza gake kamere ye yo gukunda intambara (mes velléités belliqueuses).

Mu gihe yarimo kwiyamamaza mu kwezi k’Ukuboza 2023, Perezida Tshisekedi yari yavuze ko gukozanyaho gato hagati y’ingabo z’ibihugu byombi(u Rwanda na Congo) ’moindre escarmouche’, yahita asaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko, ikamwemerera gutera u Rwanda.

Perezida Tshisekedi yavugaga ko Igisirikare cya Congo(FARDC), cyashoboraga no guhagarara hakurya i Goma, kikarasa u Rwanda ndetse kigakuraho Ubuyobozi bw’iki Gihugu.

Kuwa Kane, umunyamakuru yamubajije niba agikomeye kuri iyo mvugo, maze Tshisekedi amusubiza ko nta wakwirengagiza ibihe(context) ijambo ’escarmouche’ ryavuzwemo.

Yavuze ko intambara ikorwa hagendewe ku Itegeko Nshinga, ikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko (Umutwe w’Abadepite na Sena), ariko ngo n’ubwo iyo Nteko imaze kuboneka, ibihe bitamwemerera gushoza intambara ku Rwanda.

Perezida Tshisekedi ati "Ibihe(Context) turimo ubu, nababwira ko ndi umusesenguzi w’uburyo birimo kugenda, ntibinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze, atari uko ntabishobora cyangwa ntabishaka, ahubwo ari ukubera gahunda zihagije zisaba ko wareba amahoro kurusha kwishyira mu ntambara."

Muri izo gahunda (initiatives) zamubujije gushyira imbere intambara, avugamo iyo bafitanye na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ko azamusura mbere y’uko na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akorera uruzinduko muri Angola.

Perezida Tshisekedi yavuze ko na Perezida w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri iki gihe, akaba ayobora Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, na we ari muri gahunda zo kunga abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na DRC, akaba yabanje i Kigali mbere yo kwerekeza i Kinshasa.

Umukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje avuga ko arimo no kugendera ku bujyanama bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), zimusaba kwigengesera ku bijyanye n’ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Congo.

Yagize ati "Icyo nashyira imbere kuri njye ni amahoro, ndashaka amahoro kandi amahoro nyayo ku gihugu cyanjye no ku baturage banjye, niteguye gushyira mu dukubo(kudaha agaciro kanini kamere yanjye yo gukunda intambara), kuko nifuza amahoro mbere ya byose."

Perezida Tshisekedi yarangije gusubiza Umunyamakuru amubwira ko niba hari ukubona amahoro hatabayeho intambara, we ngo yabishyiraho umukono akoresheje amaboko yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwihangane mpugwanire igihu cyacu nge wanditse ndi ELIAS IRAFASHA

IRAFASHA yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Ubundi aba nya Rwanda dukunda amahoro kuko natwe turabanyamahoro.

Nkurikiyinka Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-02-2024  →  Musubize

Hanyuma se Ni ntambara hagati ya fardc na m23 izahagarara cyangwa byo ntacyo yabivuzeho

Ntwali yanditse ku itariki ya: 23-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka