Sudani: Imfungwa 100 z’intambara zarekuwe kubera umunsi w’Igitambo

Muri Sudan, Umutwe witwara girisirikare wa (RSF), warekuye imfungwa z’intambara 100, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Igitambo cy’intama ku Bayisilamu ‘Eid al-Adha’, nubwo intambara igikomeje mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Khartoum.

Itangazo ryasohowe n’umutwe wa RSF rigira riti "Mu mwego rwo guha agaciro no kubaha itegeko rigenga uburenganzira bwa muntu, ubuyobozi wa ‘Rapid Support Forces’ bwafashe icyemezo cyo kurekura imfungwa 100 z’intambara”.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo guha agaciro umunsi mukuru wa ‘Eid’ no kubera impamvu z’uburenganzira bwa muntu”.

Umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, yari yatangaje ko uruhande rwe rutanze agahenge k’iminsi ibiri, mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi mukuru w’Abayisilamu.

Nubwo RSF yari yatangaje ako gahenge ngo ntikubahirijwe, kuko n’ejo ku wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023, RSF yagabye ibitero ku ngabo za Leta mu gace k’amajyepfo ya Khartoum no mu burengerazuba bwa Omdurman, nk’uko byatangajwe na ‘Xinhua’.

Mu rwego rwo kwihimura, igisirikare cya Leta cyagabye ibitero by’indege ku birindiro by’abarwanyi ba RSF, biherereye mu Majyepfo ya Khartoum, mu gace RSF yari imaze iminsi ibiri yigaruriye, nk’uko byemezwa n’abari muri ako gace baganiriye n’itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka