Sudani: Abana 1,200 ni bo bamaze kugwa mu nkambi y’impunzi

Muri Sudani abana basaga 1,200 bafite munsi y’imyaka itanu, bapfiriye mu nkambi y’impunzi hagati y’itariki 15 Gicurasi na 14 Nzeri 2023, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi bari mu kaga.

Ibikorwa byo gutanga imfashanyo muri iyo nkambi byagenze nabi ku buryo butunguranye, iyo nkambi iherereye mu Majyepfo ya Sudani. Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, ibyo bikaba byaratumye abana 1,200 bari munsi y’imyaka itanu (5) bayipfiriyemo.

Inyinshi muri izo mpfu z’abana, ngo zatewe n’icyorezo cy’iseru n’imirire mibi. Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), impinja zikivuka zibarirwa mu bihumbi byinshi zizaba zarapfuye uhereye ubu, ukageza mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, kubera impamvu z’intambara.

Abantu basaga Miliyoni eshatu bavuye mu byabo, barahunga kubera intambara, muri uko guhunga bahura n’ubuzima bubi, butuma abenshi bapfusha abana babo biturutse ku mibereho mibi yo mu nkambi, nk’uko byasobanuwe na Mary Faolino ukomoka mu Mujyi Khartoum, aho avuga ko mu byumweru yamaze mu nkambi yari agiye gupfusha umwana we w’umuhungu, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Franceinfo’.

Yagize ati "Twari tubonye tuva mu gace karimo kuberamo intambara. Ntitwashoboraga gusubira inyuma”.

Hashize amezi atanu muri Sudani harimo kuba intambara hagati y’ingabo za Sudani ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n’abarwanyi bo mu mutwe wa ‘Rapid Support Forces’(RSF), uyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka