Sudani: Abajenerali bahanganye mu mirwano bemeye guhurira mu biganiro

Muri Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, bemeye guhura imbona nkubone kugira ngo bashyikirane mu buryo bwo kurangiza intambara, barwanamo kuva tariki 15 Mata 2023.

Biyemeje kuganira
Biyemeje kuganira

Iyi ni intambwe idasanzwe muri dipolomasi yaganiriweho mu nama y’umuryango wa za Guverinoma zo mu Ihembe rya Afurika witwa Igad, yateranye tariki 10 Ukuboza 2023 muri Djibouti, hafatwa umwanzuro ko abo ba Jenerali bombi bahagarika intambara imaze amezi arindwi.

Kugeza ubu, ibiganiro byose byageragejwe byari byarananiranye kuko ntacyo byagezeho, harimo n’ibyaberaga i Jeddah muri Arabia Saudite, bigizwemo uruhare n’abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bagabo bombi bemeye guhura bitarenze ibyumweru bibiri, ibi bikaba ari intabwe nziza mu kugarura amahoro muri iki gihugu hakoreshejwe uburyo bwa Dipolomasi.

Abdel Fattah al-Burhan yari ahari muri iyi nama idasanzwe, naho Mohamed Hamdan Daglo yavuganye kuri telefoni n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Umuyobozi w’ingabo za Sudani, arasaba ko abarwanyi b’umutwe wa Forces de Soutien Rapide (FSR), bava mu bice bigaruriye muri iki gihugu.

Abakeneye abagera kuri 24,700,000 bakeneye ubufasha mu buryo bwihuse nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa mu ishami ry’ubutabazi mu muryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani, Clementine Nkweta-Salami.

Clementine Nkweta-Salami avuga ko mu bari bakeneye ubutabazi abo bashoboye gufasha bagera kuri Miliyoni 4 gusa, akavuga ko impamvu bitashobotse kugira ngo abaturage bitabweho uko bikwiye amafaranga yari akenewe habonetse 38,6% .

Yakomeje avuga ko ubufasha buhabwa aba baturage bugiye gushira ku buryo mu minsi iri imbere abanyasudani ubuzima bwabo buzajya mukaga.

Kuva iyi ntambara yo muri Sudani yakubura abamaze kuvanwa mu byabo barenga miliyoni esheshatu naho n’abasaga Miliyoni 1.5 bahungiye hanze y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka