Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yitabye Imana

Silvio Berlusconi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, afite imyaka 86 y’amavuko, umugabo uvugwaho kuba yaravuguruye cyane politiki y’u Butaliyani.

Silvio Berlusconi
Silvio Berlusconi

Bivugwa ko ari umuntu wakoranye cyane n’itangazamakuru aho mu Butaliyani, kuko yanashinze Televiziyo ye yiswe ‘Canale 5’, yabaye umwe mu baherwe bazwi cyane aho mu gihugu cye, kuko yabarizwaga muri batandatu bakize cyane kurusha abandi.

Berlusconi yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani kuri Guverinoma enye, ariko na mbere y’aho yabaye Umudepite mu 1994, mu 2019 yabaye Umudepite mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi. Nyuma y’imyaka 8 atagaragara mu buzima bwa politiki, mu 2022 kugeza 2023, yabaye Umusenateri.

Yanamenyekanye kubera ikipe y’umupira w’amaguru ya ‘AC Milan’, aho yabaye Perezida wayo kuva mu 1986 kugeza mu 2016, aho yayifashe ari ikipe ihagaze nabi muri icyo gihe, nyuma akayizamura ku buryo yaje gutwara ibikombe bya Shampiyona inshuro eshanu ziturikirana.

Ubuyobozi bw’iyo kipe bubinyujije ku rubuga rwa Twitter bukaba bwatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Silvio Berlusconi, utazibagirana mu mateka yayo.

Uretse AC Milan, hari kandi n’ikipe ya AC Monza na yo y’aho mu Butaliyani, yari afite guhera mu 2018, zombi zitangaza ko zababajwe cyane n’urupfu rwe.

Ku rubuga rwa Twitter, AC Milan yagize iti “AC Milan ibabajwe cyane n’urupfu rwa Silvio Berlusconi utazibagirana, kandi irifuza kohereza ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’umuryango we, abo bafatanyaga (ses associés) n’inshuti ze za hafi”.

Abo mu muryango wa Silvio Berlusconi batangaje ko yagiye mu bitaro ku itariki 5 Mata 2023, nyuma tariki 6 itangazamakuru ry’aho mu Butaliyani rivuga ko yafashwe n’indwara idakira ya kanseri yo mu maraso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka