Seychelles n’u Rwanda bihuriye ku ntumbero yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko Seychelles n’u Rwanda ari ibihugu bisangiye icyifuzo cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babyo.

Perezida Kagame ageza ijambo ku banya-Seychelles
Perezida Kagame ageza ijambo ku banya-Seychelles

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Seychelles ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame na Madamu, ni abashyitsi b’icyubahiro ba Seychelles mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge. Ni ibirori bizizihizwa kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakigera muri Sychelles bakiriwe na Perezida Wavel Ramkalawan n’umufasha we Linda Ramkalawan.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, ndetse banayobora umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Seychelles.

Aya masezerano yashyizweho umukono akubiye mu mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibirebana na Visa.

Perezida Kagame mu ijambo yavuze nyuma y’umuhango wo gusinya amasezerano, yashimangiye ko Seychelles n’u Rwanda bifite intego yo gukorera abaturage, bakagera ku iterambere n’imibereho myiza.

Yagize ati “Seychelles n’u Rwanda bihuriye ku ntumbero imwe yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ariko byose bikubakira ku gukorana intambwe ku yindi n’abafatanyabikorwa mu Karere ndetse n’ahandi.”

Perezida Kagame yavuze ko mu biganiro yagiranye na mugenzi we Ramkalawan, bishingiye ku kubakira ku mubano mwiza urangwa n’ubucuti no gushimangira kurushaho guteza imbere ubutwererane mu nzego zifitiye ibihugu byombi akamaro, zirimo ubuzima, igisirakere n’umutekano, ubuhinzi n’ibindi.

Yagaragaje kandi ko yaba Seychelles cyangwa u Rwanda, urwego rw’ubukerarugendo ari urufunguzo rw’iterambere ry’ubukungu.

Perezida Kagame nk’uko byari biteganyijwe ko agomba kugeza ijambo ku Nteko idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles, yagaragarije abagize iyo nteko, ko mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje gutera imbere, kwishyira hamwe ari ingenzi.

Ati “Mu gihe Afurika ikomeje gutera imbere, kwishyira hamwe kw’akarere bizarushaho kuba ingenzi. Bimwe mu bibazo bikomeye duhura nabyo, byambukiranya imipaka. Byose byakemurwa ku bw’ubufatanye.”

Yakomeje agira ati “Ibihugu byacu byombi bihuriye ku kuba abanyamuryango ba Commonwealth na Francophonie. Binyuze muri iyi miryango dufite uburyo bwo guharanira guhuza inyungu zacu n’uko tubona ibintu.”

Madamu Jeannette Kagame na we yakiriwe na Madamu wa Perezida wa Seychelles, Linda Ramkalawan
Madamu Jeannette Kagame na we yakiriwe na Madamu wa Perezida wa Seychelles, Linda Ramkalawan

Muri uru ruzinduko kandi Madamu Jeannette Kagame na we yakiriwe na Madamu wa Perezida wa Seychelles, Linda Ramkalawan, aho baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo guteza imbere urubyiruko n’abagore.

Ni ku nshuro ya Kabiri Perezida Paul Kagame asuye igihugu cya Seychelles. Ni mu gihe kandi Perezida Ramkalawan na we yasuye u Rwanda muri Kamena 2022, ubwo yari yitabiriye CHOGM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka