Senegal: Ousmane Sonko uvugwaho guteza imyigaragambyo yafunzwe

Muri Senegal umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Ousmane Sonko, yafatiwe iwe mu rugo ajya gufungwa nk’uko byemejwe n’umwe mu bamwunganira mu mategeko.

Ousmane Sonko
Ousmane Sonko

Ousmane Sonko, yafatiwe iwe i Dakar ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, ajyanwa kuri Brigade ishinzwe gukurikirana dosiye z’urukiko rwa Dakar, aho ngo akurikiranyweho kuba yarahamagariye abaturage kwigaragambya bamagana ubutegetsi buriho ‘appel à l’insurrection’, ndetse no kwiba telefone, nk’uko umwe mu bamwunganira mu mategeko yabibwiye ikinyamakuru France 24 dukesha iyi nkuru.

Mbere gato y’uko afatwa, Sonko ku wa Gatanu nyuma ya saa sita yari yavuze ku rubuga rwa Facebook ko hari abasirikare bahora bahagaze imbere y’urugo rwe amasaha 24 kuri 24, nyuma avuga ko yafashe Telefone y’Umujandarume wari urimo kumufotora.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ishyaka ‘Pastef’, ryasabye ko ahita arekurwa byihuse, ndetse risaba abarwanashyaka guhaguruka bakamagana iryo fungwa.

Ousmane Sonko yakatiwe n’urukiko tariki 1 Kamena 2023, akatirwa gufungwa imyaka ibiri muri gereza, azira kuba aha urubyiruko ruswa, icyo gihano cyo gufungwa kikaba kitazatuma yiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024.

Uko gukatirwa n’urukiko mu ntangiriro za Kamena 2023, ngo byakurikiwe n’imyigaragambyo y’abarwanashyaka be mu Mijyi itandukanye muri Senegal, iyo myigaragambyo ikaba yaraguyemo abantu bagera kuri 16 nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka