Senegal: Batangaje igihe amatora ya Perezida azabera

Senegal yatangaje ko amatora ya Perezida azaba ku itariki 24 Werurwe 2024. Ni itangazo ryasohotse nyuma y’aho Perezida w’icyo gihugu, Macky Sall, asubitse amatora yagombaga kuba tariki 25 Gashyantare 2024, bigatuma abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’umubare munini w’abaturage ba bakora imyigaragambyo, yaguyemo abantu 6 abandi barakomereka.

Perezida Macky Sall yemeye ko amatora azaba muri uku kwezi
Perezida Macky Sall yemeye ko amatora azaba muri uku kwezi

Gusubika aya matora cyari icyemezo cya Perezida Macky Sall, ndetse n’Abadepite bari babyemeye, ariko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ruza kwanga iki cyemezo, ruvuga ko kwigiza inyuma amatora y’Umukuru w’igihugu yari ateganyijwe tariki 25 Gashyantare 2024, binyuranyije n’amategeko, runatesha agaciro Iteka rya Perezida Macky Sall riyimurira mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Nyuma y’iki cyemezo cy’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Perezida Macky Sall yemeye kubaha icyo cyemezo, ndetse anatangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu, nk’uko abantu benshi babikekaga ahubwo atumiza inama yabaye mu cyumweru gishize, ngo bige kuri iki kibazo cy’igihe aya matora azabera.

Iyo nama yarebeye hamwe uko igihugu cya Senegal gihagaze nk’igihugu cya Afurika gifite Demokarasi ihamye, maze Perezida Macky Sall yemera ko amatora agomba kuba.

Perezida Macky Sall abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, muri Nyakanga 2023 yanditse ubutumwa bumenyesha abaturage ba Senegal ko n’ubwo Itegeko Nshinga ry’iki gihugu rimwemerera kongera kwiyamamaza, we ku giti cye yafashe icyemezo cyo kutaziyamamariza indi manda mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024.

Igihugu cya Senegal kigendera ku mahame ya Demokarasi, kikaba kitarigeze kibamo coup d’état, mu gihe mu bindi bihugu bimwe byo muri Afurika abayobozi bamwe bagenda bavanwa ku butegetsi hatubahirijwe Itegeko Nshinga, ndetse ugasanga ubutegetsi bufashwe n’igisirikare.

Perezida Macky Sall yagiye ku butegetsi mu 2012, akaba yari amaze kwiyamamariza manda ebyiri gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka