Senegal: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije umunsi wo #Kwibohora29

Tariki ya 4 Nyakanga 2023, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, ubwo Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, zikabohora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, kibera kuri Monument de la Renaissance Africaine i Dakar.

Birame Mbarou Diouf, Umuyobozi Mukuru wa Monument de la Renaissance Africaine, yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Senegal, n’imikoranire myiza hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Senegal na Monument de la Renaissance Africaine, mu bikorwa binyuranye by’umwihariko ubufatanye bwabaranze mu gutegura umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda.

Yagaragaje ko igikorwa cyo gucana ingazi zigera ku 198 n’ishusho nini biranga Monument de la Renaissance Africaine, mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda mu gihe hizihizwa ukwibohora kw’Abanyarwanda, atari ishema ku Banyarwanda gusa ahubwo ari ishema ku Banyafurika bose.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yagarutse ku mateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, no kubohora Igihugu byakozwe n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

Yerekanye ko mu gihe cy’ubukoloni na Leta zabukurikiye kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ubuyobozi bw’u Rwanda bwaranzwe na politiki mbi yo kwigisha ivangura n’amacakubiri, aho guharanira ubukungu n’iterambere by’Abanyarwanda, nubwo u Rwanda rwitwaga ko rwabonye ubwigenge mu 1962.

Yanagarutse kandi ku byo u Rwanda rumaze kugeraho bishingiye ku mutekano n’amahoro Igihugu gifite, ko mu myaka 29 ishize cyiyemeje kujya mu nzira y’iterambere ridaheza, ari ku Banyarwanda n’abanyamahanga bakomeje kugishoramo imari. Hari kandi ko gusura u Rwanda no kurushoramo imari byoroshye, ari ukuba abantu bahabwa Visa bageze ku kibuga kimwe no ku mipaka yarwo, uko kubona ibyangombwa byo gushora imari mu Rwanda byihutishwa.

M.Birame Mbarou DIOUF, Umuyobozi Mukuru wa Monument de la Renaissance Africaine
M.Birame Mbarou DIOUF, Umuyobozi Mukuru wa Monument de la Renaissance Africaine

Amashuri na za kaminuza biri ku rwego mpuzamahanga, ubu yakira abanyeshuri bavuye imihanda yose. Gahunda yo kwakira inama zo ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere ubukerarugendo, no kwakira neza abarusura.

Yagarutse ku gushimangira umubano harimo no kuba Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, bitabira gahunda zibera muri ibyo bihugu byombi harimo n’ingendo z’Abakuru b’ibyo bihugu, atanga ingero z’inama ya kabiri yo gutera inkunga Ibikorwa remezo muri Afurika yabereye muri Senegal muri Gashyantare 2023, yitabiriwe na Perezida Kagame, ndetse n’umwaka wa 2022 akaba yari yitabiriye umuhango wo gutaha Stade Abdoulaye WADE.

Muri Mutarama 2023 na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akaba yaritabiriye indi nama ku bijyanye no Kwihaza mu Biribwa ku Mugabane wa Afurika. Bikaba binateganyijwe ko Perezida Macky Sall azitabira inama ya Women Deliver, izabera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Nyakanga, izaba ibaye ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri Samba Ndiobène KA wari Umushyitsi Mukuru
Minisitiri Samba Ndiobène KA wari Umushyitsi Mukuru

Yabonyeho no gushimira Abanya-Senegal benshi bagiye mu Rwanda muri uyu mwaka, barimo n’Abayobozi b’Uturere, abashoramari n’itsinda ry’abitwa ‘influencers’ ku mbuga nkoranyambaga, biyemeje gushishikariza abandi gusura u Rwanda.

Uwari uhagarariye Guverinoma ya Senegal, Samba Ndiobene KA, Minisitiri w’Iterambere ry’Abaturage, ubufatanye n’uburinganire bw’Abenegihugu, yagaragaje ko kuri iyo tariki ya 04 Nyakanga 1994 aribwo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yahindutse, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Igihugu kigatangira urugendo rwo kiyubaka kugera ku rwego rwo kuba intangarugero mu gushyira hamwe, mu mibanire myiza, umutekano, n’imiyoborere myiza.

Yashimye byimazeyo imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, iterambere rigaragarira buri wese yagajeje ku Banyarwanda kandi n’abandi Banyafurika bafatiraho urugero, by’umwihariko abakiri bato. Yagaragaje ko nyuma yo komora ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kubanisha Abanyarwanda, guteza imbere demokarasi no guhindura imibereho y’abaturage.

Yagaragaje ko u Rwanda na Senegal bifite amateka abihuza; ko ubutwari bwaranze Capitaine Mbaye Diagne, Umusirikare wa Senegal wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akitangira kurokora abahigwaga, akaza no kuhagwa, ari ikimenyetso n’isomo ry’ubumuntu bishimangira ubumwe buri hagati y’ibihugu byombi.

Yagaragaje ko umubano mwiza usanzwe hagati y’ibyo bihugu, abayobozi babyo bawushyize ku rundi rwego hashingwa za Ambasade muri ibyo bihugu n’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga, kandi ko uzakomeza kurushaho gutera imbere. Yashimye uko Abanya-Senegal baba mu Rwanda bafashwe neza, bityo bagaragaza ko ari Igihugu cyabo cya kabiri.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 u Rwanda rwibohoye, byanaranzwe no kwerekana ibikorerwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka