Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zahaye abaturage serivisi z’ubuvuzi ku buntu

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda ry’ibikorwa by’urugamba (RWABG V), ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) bwo kugarura amahoro muri Santrafurika, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage b’ahitwa Sam-Ouandja.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, mu mujyi wa Sam-Ouandja, Haute Kotto, kirangwa n’ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya malariya.

Ubu bukangurambaga bw’umunsi umwe bwakurikiwe no gutanga serivisi z’ubuvuzi, zahawe abaturage ku buntu.

Abaturage 45 bahawe ubuvuzi mu gihe abagera ku 125 aribo bitabiriye ubukangurambaga, basabwa kugira uruhare no gufata ingamba zo gukumira malariya aho batuye.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika mu butumwa bw’amahoro bwa UN, uretse ibyo kubungabunga amahoro, birimo kurinda uduce n’imijyi yari yarakunze kwibasirwa n’abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba, zisanzwe zishimirwa ibikorwa zikora bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubaha ubuvuzi, ibikorwa by’umuganda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka