Russia: Yatangiye acuruza imigati none ayoboye umutwe w’abarwanyi wiyambazwa hirya no hino ku isi

Yevgeny Viktorovich Prigozhin, ni we uyobora umutwe w’abacanshuro wa Wagner uvugwa kuba wariyambajwe mu ntambara zo mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika.

Yevgeny Viktorovich Prigozhin
Yevgeny Viktorovich Prigozhin

Uyu murusiya wavutse tariki 1 Kamena 1961, yatangiye gukurikiranwa mu nkiko afite imyaka 18 y’amavuko, nyuma aza gufungwa imyaka 9 muri gereza azira ibyaha by’ubujura. Afunguwe ni bwo yatangiye gucuruza imigati irimo inyama mu myaka ya za 1990.

Nyuma yaje gushinga sosiyete ye bwite ikora ibijyanye no gutegura amafunguro n’ibinyobwa, ikajya ikoreshwa na Kremlin, aza no guhabwa akazina k’agahimbano ka ‘Putin’s chef’ cyangwa se utegurira Putin amafunguro.

Uyu wari umaze kwamamara nk’umutetsi, yaje kujya mu gisirikare, akaba ari mu itsinda ry’abasirikare ryafashije u Burusiya kwiyomekaho Crimea. Iryo tsinda ry’abasirikare akaba ari ryo ryaje guhinduka Wagner.

Uyu mutwe wa Wagner uzwiho guhabwa ibiraka mu ntambara zinyuranye mu bihugu bitandukanye harimo no kuba warafatanyije n’ingabo z’u Burusiya mu gushyigikira ubutegetsi bwa Bashar al-Assad muri Syria.

Uwo mutwe wa Wagner kandi uvugwaho kuba waragize uruhare mu byaha by’intambara, mu gusahura imitungo irimo amabuye y’agaciro mu buhugu by’Afurika mu bihe bitandukanye.

Ku wa gatandatu tariki 24 Kamena 2023, uwo mutwe wa Wagner uyobowe na Yevgeny Viktorovich Prigozhin wigometse ku gisirikare cy’u Burusiya, maze barwana inkundura ari naho bamwe bahera bavuga ko washakaga kuvanaho ubutegetsi bwa Putin, ariko Yevgeny Viktorovich Prigozhin we mu butumwa yatanze yasobanuye ko nta mugambi Wagner ifite wo guhirika ubutegetsi buriho mu Burusiya.

Mu butumwa bwe bw’iminota 11 bwo mu buryo bw’ijwi(audio message),Yevgeny Viktorovich Prigozhin yagize ati,” Imyigaragambyo yacu ntiyari igamije gukuraho ubutegetsi bw’u Burusiya.

Intego y’ imyigaragambyo yari ugukumira isenyuka rya Wagner no gukurikirana abayobozi bakoze amakosa menshi binyuze mu bikorwa byabo bitarimo ubunyamwuga”.

Yevgeny Viktorovich Prigozhin yatangaje ko uwo mutwe ayoboye, “Ku buryo budasubirwaho utemera icyemezo cyo gusenya Wagner no kuyinjiza muri Minisiteri y’ingabo nk’uko byari byafashweho umwanzuro”.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru BBC, ivuga ko abayobozi ba Wagner banze gusinyana amasezerano na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, yo kugira ngo binjizwe muri Minisiteri y’Ingabo.

Muri ubwo butumwa aherutse gutanga (audio), Yevgeny Viktorovich Prigozhin yavuze ko anenga inzego z’umutekano z’u Burusiya, akanongeraho ko ibikorwa byo kwigomeka kwa Wagner byakorewe i Moscow ku wa Gatandatu, byagaragaje Ibibazo by’umutekano bikomeye mu gihugu cyose, aho yavuze ko abarwanyi be, bashoboye gufunga inzira zose z’igisirikare cy’u Burusiya, ndetse n’indege zacyo.

Nyuma y’ibyo bikorwa byo kwigomeka ku gisirikare cy’u Burusiya bikozwe na Wagner, bikaba byarafashwe nk’ubugambanyi, n’iterabwoba nk’uko byatangajwe na Perezida Putin ndetse avuga ko ababigizemo uruhare bazahanwa n’amategeko, ariko bikaza kurangira atangaje ko nta bihano bazafatirwa kuko nta tegeko bishe.

Abarwanyi ba Wagner basabwe gusubira mu birindiro byabo mu rwego rwo kurinda ko habaho kumeneka kw’amaraso nk’uko byatangajwe na Yevgeny Viktorovich Prigozhin.

Yevgeny Viktorovich Prigozhin yaba ari he?

Uwo muyobozi wa Wagner byari byatangajwe ko agiye kujya muri Belarus, igihugu gituranye n’u Burusiya, hanyuma u Burusiya nabwo bugakuraho ibyo kumukurikirana mu buryo bw’amategeko nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bya Leta y’u Burusiya.

Aho Yevgeny Viktorovich Prigozhin nawe yatangaje ko Perezida wa Belarus Alexandre Loukachenko, yagize uruhare mu gushaka uko imyivumbagatanyo yahagarara.
Yagize ati: “Loukachenko yarambuye ikiganza cye, atanga uburyo bufasha Wagner gukomera gukora mu buryo bwubahirije amategeko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka