RDC: Kivu y’Amajyaruguru yahawe Umuyobozi mushya

Imyigaragambyo yabaye tariki 30 Kanama 2023 mu mujyi wa Goma, biravugwa ko yaguyemo abaturage 43 barashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ndetse abarenga 150 barafungwa, ibi bikaba byabaye intandaro yo gukuraho uwayoboraga iyo ntara, hashyirwaho Gen Nduru Chaligonza wari ukuriye Polisi.

Gen Nduru wabaye Umuyobozi w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru
Gen Nduru wabaye Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru

Ni imyigaragambyo itaravuzweho rumwe bitewe n’abayiguyemo, kuko ubuyobozi bw’ingabo ziyoboye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwatangaje ko hapfuye abantu 7 harimo n’umupolisi wishwe n’abaturage.

Leta ya Kinshasa yohereje Abaminisitiri kureba ibyabaye, ndetse abasirikare batandatu bahita batabwa muri yombi naho uwari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Ndima Constant atumizwa i Kinshasa, ahita asimburwa na Gen Nduru Chaligonza wari ukuriye Polisi.

Guverineri Lt Gen Ndima Constant, yamenyeshejwe na MONUSCO imyigaragambyo yateguwe n’abiswe Wazalendo tariki 21 Kanama 2023, igaragaza imbogamizi ko ishobora kwibasira ibikorwa byabo.

Mu ibaruwa Gen Ndima Constant yanditse tariki 22 Kanama 2023, yijeje MONUSCO umutekano ndetse abamenyesha ko inzego z’umutekano zizaba zateguwe guhosha imyigaragambyo. Icyakora mu gicuku tariki 30 Kanama 2023, ingabo zari zashyizwe mu myanya yo guhagarika imyigaragambyo ndetse abayitabiriye bararaswa, imibiri yabo ipakirwa n’imodoka za gisirikare ijyanwa ahantu hatazwi.

Tariki 5 Nzeri 2023, urukiko rwa gisirikare rwagaragaje abasirikare 6 bamaze gutabwa muri yombi, no kwisobanura ku byaha baregwa by’ubwicanyi mu myigaragambyo ya Wazalendo.

Abamaze gutangazwa harimo Col Kalamba Mikombe Mike wari ukuriye abasirikare barinda Umukuru w’igihugu bakorera mu mujyi wa Goma, Lt Col Bawili Mbolitini Donatien wari ukuriye ‘Régiment’ ya 19, Kabamba Kabula Idriss, Mwati Musembua, Mbaya Mbaya Fabrice na Amita Bangala Daniel bashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka