RDC: Imyuzure n’inkangu byahitanye abasaga 120

Abantu bagera ku 120 bapfuye abandi barakomereka nyuma y’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura idasanzwe, yaguye mu Murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa.

Abo bazize amazi avanze n’itaka ryamanuwe n’inkangu bisenya inzu, ikindi ni uko icyondo cyafunze imihanda harimo n’uhuza Kinshasa n’Umujyi munini wa Matadi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Aljazeera’.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, ryavuze ko kugira ngo uwo muhanda wongere gukoreshwa, ngo bizasaba gutegereza nibura iminsi ine.

Minisitiri w’ubuzima wa RDC, Jean-Jacques Mbungani Mbanda, yabwiye ‘Reuters news agency’ ko Minisiteri y’ubuzima yabaze abantu 141 bapfuye, ariko ko iyo mibare ngo igomba kubanza kugenzurwa ku bafatanye n’izindi nzego.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza inkangu yatenguye umusozi wa ‘Mont-Ngafula’, bigafunga umuhanda bigasenya n’inzu zegeranye nawo.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, uwitwa Blanchard Mvubu, utuye aho kuri Mont-Ngafula, yagize ati “Twari tutarabona imyuzure imeze itya, nari nsinziriye, nyuma ntangira kumva amazi mu nzu. Ni ikiza kidasanzwe, twatakaje ibyo twari dutunze mu nzu byose, nta na kimwe twarokoye”.

Biteganyijwe ko abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Guverineri w’intara n’abandi bayobozi bo muri Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu, baza gusura ako gace kibasiwe n’imyuzure, kugira ngo bashake umuti w’icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka