RD Congo: Umudepite yasanzwe mu modoka yapfuye

Umudepite witwa Chérubin Okende yasanzwe mu modoka yapfuye, ku wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, ngo bigaragara ko umurambo we wariho ibikomere by’amasasu, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘Le monde’.

Chérubin Okende
Chérubin Okende

Chérubin Okende yari yeguye ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi (transports) mu kwezi k’Ukuboza 2022, kugira ngo ashyigikire kandidatire y’umukandida utavuga rumwe na Leta mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Nk’uko byatangajwe n’abantu ba hafi ba Moïse Katumbi, ku wa Gatatu M. Okende yagiye ku rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, kuva ubwo abo mu muryango we ntibongeye kubona amakuru ye ukundi, nyuma umurambo we ngo wabonetse ku wa Kane uri mu modoka, kuri umwe mu mihanda minini y’i Kinshasa.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Itumanaho, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yagize ati “Guverinoma yakiranye umubabaro amakuru yo kwicwa kwa Chérubin Okende, iboneraho no kwamagana icyo gikorwa kigayitse, isaba inzego z’umutekano gukorana ubushishozi mu iperereza, kugira ngo bashobore kugaragaza ukuri kuri icyo gikorwa kidakwiye kwihanganirwa”.

Uwo munyapolitiki yishwe mu gihe n’ubundi muri icyo gihugu hari umwuka utari mwiza, ibyo ngo bikaba biterwa ahanini n’uko amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 agenda yegereza.

M. Okende w’imyaka 61, yari yaravuye ku mwanya we nka Minisitiri w’ubwikorezi mu Kwezi k’Ukuboza 2022 hamwe n’abandi ba Minisitiri babiri bashyigikiye Katumbi.

Moïse Katumbi nibwo yari akimara gutangaza ko aziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika, ateganyijwe mu Kwezi k’Ukuboza 2023. Perezida Félix Tshisekedi, uri ku butegetsi guhera muri Mutarama 2019, na we ngo azaba ari umukandida muri ayo matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka