Peru: uwari Perezida yegujwe aranafungwa

Pedro Castillo wari Perezida wa Peru, yegujwe ku butegetsi aranafungwa nyuma y’uko agerageje gusesa inteko ishinga amategeko nk’uko byasobanuwe na Guverinoma y’icyo gihugu, ubu uwari Visi perezida we, Dina Boluarte akaba yahise arahirira kuba Perezida w’inzibacyuho.

Perezida mushya ugiye kuyobora Peru mu nzibacyuho
Perezida mushya ugiye kuyobora Peru mu nzibacyuho

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukuboza 2022, uwo Dina Boluarte wasimbuye Pedro Castillo, akaba ari umugore wa mbere ubaye perezida wa Peru, igihugu kimaze iminsi gifite ibibazo bya politike.

Ari imbere y’inteko ishinga amategeko, Perezida mushya wa Peru, Dina Boluarte yagize ati: " Ngiye ku butegetsi hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko nshinga rya Peru, uhereye ubu kugeza muri Nyakanga 2026”. Muri Nyakanga 2026, nibwo manda ya Pedro Castillo, yari iteganyijwe kurangira.

Pedro Castillo w’imyaka 53 y’amavuko, yahise afatwa n’inzego z’umutekano, nk’uko umushinjacyaha Marita Barreto, yabitangarije itangazamakuru, nyuma y’amashusho yari yagaragaje Perezida Pedro Castillo yicaye mu ntebe, akikijwe n’Abapolisi n’Abashinjacyaha.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru by’aho muri Peru, Pedro Castillo ngo yahise ashyirwa mu ndege ya Kajugujugu ajyanwa mu kigo cyihariye cya Polisi mu Mujyi wa Lima, aho agomba kumara iminsi itarenga 15, mu gihe ubushinjacyaha buri mu iperereza.

Ubushinjacyaha bwatangarije Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, ko ubu iperereza ryatangiye kuri Pedro ku byaha akurikiranyweho birimo no kugerageza gusesa inteko ishinga amategeko, ibyo bikiyongera ku yandi maperereza arimo kumurwaho yerekeye ibyaha bya ruswa, n’ibindi byaha akurikiranyweho we na bamwe mu bo bakorana ndetse na bamwe mu bo mu muryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka