Perezida Tshisekedi yiyemeje guhiga bukware abagabye igitero cy’ubwiyahuzi i Beni

Ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi yasezeranyije abaturage ba Beni ko bagiye guhiga no kumaraho burundu abaherutse kugaba igitero cyahitanye abantu batandatu ku wa Gatandatu, taliki 25 Ukuboza 2021.

Perezida Tshisekedi wa RDC
Perezida Tshisekedi wa RDC

Aba bantu batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, i Beni.

Umwiyahuzi waturikije icyo gisasu mbere yo kwinjira muri resitora cyaturukiyemo, Polisi yagerageje kumukumira ariko birangira yiturikije ageze mu marembo yayo, we n’abandi bantu batanu bahise bapfa.

Nk’uko aya makuru yatanzwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, abantu 13 bakomerekeye muri icyo gitero, kugeza ubu kitaragira umutwe uwo ari wo wose uracyigamba, n’ubwo bikekwa ko ari ADF usanzwe ufitanye isano na Islamic State.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka