Perezida Museveni yavuze kuri ba mukerarugendo baherutse kwicirwa muri Uganda

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ba mukerarugendo babiri n’umushoferi bishwe n’igitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, ubwo abo bantu bari muri Pariki yitiriwe Queen Elizabeth mu gace ka Kasese.

Ba mukerarugendo barishwe n'imodoka barimo iratwikwa
Ba mukerarugendo barishwe n’imodoka barimo iratwikwa

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Museveni yavuze ko aba ba mukerarugendo bari bagiye muri Uganda kwishimira ukwezi kwa buki barimo.

Ati “Ejo tariki 17 Ukwakira 2023, twagize ibyago bibabaje kandi biteye agahinda byabereye muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth. Ba mukerarugendo babiri n’umushoferi wa Uganda wari kumwe na bo, bishwe ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, wo ku wa Kabiri mu muhanda wa Katwe-Kabatooro, bishwe n’itsinda rito ry’umutwe w’iterabwoba wa ADF”.

Perezida Museveni avuga ko ari igikorwa cy’ubugwari ndetse cy’iterabwoba, cyibasiye abaturage b’inzirakarengane, kandi ko biteye agahinda kuri aba bantu bari barashyingiranywe vuba, bakaba bari baje gusura Uganda mu kwezi kwa buki.

Ati “Birumvikana ko aba bo mu mutwe w’iterabwoba bazishyura ubuzima bwabo n’ibikorwa bibi bakoze”.

Perezida Museveni avuga ko nubwo kwica abakora ibikorwa by’iterabwoba, bitagarura ubuzima bw’inshuti nziza za Uganda zari zahisemo iki gihugu mu kwezi kwa buki, ko bagiye gukorana na Ambasade ya Uganda mu Bwongereza, kugira ngo bagere ku miryango y’ababuze ababo babafashe, kandi ko Uganda yiteguye gutanga inkunga iyo ari yo yose ikenewe muri ibi bihe bibi.

Ati “Icy’ingenzi cyane, n’uko igisirikare na Polisi n’ishami rishinzwe Ubutasi bagomba kwemeza ko ayo makosa atazongera kubaho, kandi ko ADF ihanaguwe. Igikwiye gukorwa ni ukureba niba abasigaye batakora amahano nk’ayabaye”.

Perezida Museveni avuga ko hakiri icyuho gito ku bari bashinzwe kurinda ba mukerarugendo igihe bari muri Pariki. Ariko nanone akavuga ko uko bigaragara, ko ba mukerarugendo bahageraga bakagenda ku giti cyabo, kikaba ari cyo cyuho abitwaje intwaro banyuzemo bakabica.

Perezida Museveni avuga ko yaganiriye n’ingabo za Uganda, bakemeranywa gushakisha izo nyeshyamba zakoze ubwo bwicanyi ziturutse muri Congo.

Perezida Museveni yavuze ko inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zizatsindwa nk’uko Kony yatsinzwe, agaya ibikorwa bibi bagiye bakora byo kwica abantu muri Karamoja no mu turere tuyikikije.

Si ubwa mbere uyu mutwe wa ADF ukoze ibitero nk’ibi bihitana ubuzima bw’Abaturage ba Uganda, kuko wari uherutse kugaba igitero muri Kamena 2023 ku ishuri rya Lhubiriha Secondary School mu Burengerazuba bwa Uganda, abanyeshuri basaga 40 bahasiga ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwica nibibi abakerarugendo bashobora kwimokira mu rwanda.umutekano nihose

munyampenda minani yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka