Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na bagenzi be ba Ghana na Sierra Leone

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika, yagiranye ibiganiro na bagenzi be harimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo ndetse n’uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio.

Perezida Kagame na mugenzi we Julius Maada Bio
Perezida Kagame na mugenzi we Julius Maada Bio

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Nana Akufo-Addo, byibanze ku bibazo by’umutekano muke biri ku mugabane wa Afurika, ariko baniyemeza gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’ikorwa ry’inkingo.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Sierra, Leone Julius Maada Bio, byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye, zirimo kubungabunga ubutaka. Abakuru b’ibihugu byombi kandi bemeranyijwe gushyiraho amatsinda azafasha kurushaho kunoza imikoranire.

Perezida Paul Kagame kandi yabonanye na Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Buhorandi akaba na Minisitiri w’Imari, baganira ku mikoranire y’ibihugu byombi ndetse no kurushaho gushyigikira imishinga igamije guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, kandi igateza imbere imibereho y’abaturage.

Banavuze ku ngingo irebeana n’ibikorwa by’iterambere muri Afurika n’uburyo hakenewe imikoranire y’Uburayi na Afurika, ariko impande zombi zikabyungukiramo.

Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe yitabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu batandukanye, barimo Perezida wa Kenya, William Ruto, uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir ndetse na Azali Assoumani wa Comores n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iyi nama ku mihindagurikire y’ikirere ni yo ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023, ikazasoza imirimo yayo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Nzeri 2023.

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe wungirije w'u Buholandi akaba na Minisitiri w'Imari
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Buholandi akaba na Minisitiri w’Imari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka