Perezida Julius Maada Bio yatorewe kongera kuyobora Sierra Leone

Perezida Julius Maada Bio, ni we watorewe kongera kuyobora igihugu cya Sierra Leone ku majwi 56.17%, nk’uko bigaragazwa n’imibare yaraye itangajwe na Komisiyo y’amatora y’icyo gihugu, nubwo uwamukurikiye mu majwi avuga ko atemera iyo mibare.

Perezida Julius Maada Bio yatorewe kongera kuyobora Sierra Leone
Perezida Julius Maada Bio yatorewe kongera kuyobora Sierra Leone

Samura Kamara, ni we mukandida waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 41.16% , akaba yahise avuga ko atemera ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora, kuko abona bitanyuze mu mucyo.

Samura Kamara yagize ati "Nzahaguruka nkomeze iyi ntambara yo gutuma Sierra Leone iba nziza kurushaho".

Indorerezi zimwe mu zari muri ayo matora yabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, zari zatangaje ko zifite impungenge ko ashobora gukurikirwa n’imvururu z’abashyigikiye abatavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu, ariko ibyavuye mu matora byatangajwe, habura amasaha makeya ngo umunsi mukuru w’Igitambo ‘Aïd al-Adha’ utangire, kandi uwo ni umwe mu minsi ihabwa agaciro cyane mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba, aho ibikorwa hafi ya byose biba byahagaritswe mu rwego rwo kuwizihiza.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bashyigikiye Perezida Julius Maada Bio watsinze ayo matora.

Ibyavuye mu matora bigitangazwa, abashyigikiye Perezida Maada Bio, bari baje bambaye imyambaro y’icyatsi kibisi nk’ibara ry’ishyaka rye rya ‘Parti du peuple de la Sierra Leone (SLPP)’, bishimiye intsinzi y’umukandida wabo, bavuza amahoni y’imodoka, bakubita ku masafuriya, abandi bavuza za vuvuzela, bagenda mu Mujyi wa Freetown baririmba ngo "Maada Bio, Maada Bio".

Umwe mu bashyigikiye Maada Bio, witwa Susan Myers w’imyaka 34, aganira n’igitangazamakuru ‘La Croix.com’ dukesha iyi nkuru, yagize ati "Ndishimye ko Bio yatsinze, turashaka ko yazamura ubukungu, akanahanga imirimo mishya”.

Musa Tholluy w’imyaka 27, we yagize ati "Akorera iki gihugu ibintu bihambaye. Arwanya ruswa”.

Mu ijambo yavuze nyuma y’itangazwa ry’intsinzi ye, Perezida Julius Maada Bio yavuze ko azakomeza kuzamura iterambere ry’ubukungu n’ibikorwa remezo, ahamagarira Abanya-Sierra Leone bose, gushyira hamwe hagamijwe iterambere n’uburumbuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka