Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yeguye

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yeguye ku nshingano ze, nyuma y’uko yemejwe ku mugaragaro nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe tariki 9 Ugushyingo 2023.

Perezida Rajoelina yeguye kugira ngo yitegure amatora
Perezida Rajoelina yeguye kugira ngo yitegure amatora

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko mu bakandida bahatanira kuyobora iki gihugu harimo na Andry Rajoelina.

Itegeko Nshinga rya Madagascar risaba Umukuru w’igihugu ushaka kwiyamamariza kongera gutorwa, kubanza kwegura ku buyobozi mbere yo kwinjira mu matora.

Urukiko rushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga muri Madagascar, rwatangaje ko Andry Rajoelina, yarushyikirije ibaruwa yo kwegura ku mwanya wa Perezida ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2023, nyuma yo kwemezwa nk’umukandida.

Itegeko ry’iki gihugu riteganya ko Perezida wa Sena ari we uhita uhabwa kuyobora igihugu, iyo Perezida yeguye. Gusa urukiko rwatangaje ko ukuriye Sena ya Madagascar, Herimanana Razafimahefa, yanze iyo mirimo. Imirimo yo kuyobora igihugu izaba ikorwa na Minisitiri w’Intebe afatanyije n’abagize Guverinoma.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Urukiko rukuru rwatangaje urutonde rw’abantu 13 bemewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Madagascar, batoranyijwe mu bakandida 28 batanzwe. Mu bemejwe harimo Andry Rajoelina wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu na Mark Alvanana wigeze kukiyobora.

Igihugu cya Madagascar cyatangaje ko amatora azakorwa mu mutuzo, nyuma y’imvururu zakibasiye mu matora ya 2009, ubwo Perezida Andry Rajoelina yahirikaga ku butegetsi Perezida Marc Ravalomanana, bigatuma abashoramari benshi bava muri iki gihugu kiri mu kirwa kiri mu Nyanja y’Ubuhinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka