Perezida Ali Bongo agiye kwiyamamariza manda ya Gatatu

Perezida wa Bagon Ali Bongo yatangarije abaturage b’iki gihugu ko agiye kongera kwiyamamariza gukomeza kuyobora Gabon muri manda ya gatatu.

Ibi yabitangaje ku cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023 mu butumwa yagejeje ku bamushyigikiye ko nawe ari umukandida mu matora ateganyijwe tariki ya 26 Kamana uyu mwaka wa 2023.

Itegeko nshinga rya Gabon rivuga ko Perezida ahabwa manda y’imyaka irindwi gusa. Perezida Ali Bongo Ondimba amaze ku butegetsi bwa Gabo manda ebyiri ni ukuvuga ko yari amaze imyaka 14 ayobora iki gihugu.

Perezida Ali Bongo yagiye ku butegetsi asimbuye Se, Omar Bongo Ondimba, mu 2009 wari umaze imyaka 41 ayobora iki gihugu. Ali Bongo we icyo gihe yari yasimbuye se afite imyaka 50 y’amavuko ubwo yatsindaga Jean Ping bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu icyo gihe.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo ntibashyigikiye ko yakongera kwiyamamariza kuyobora Gabon kubera uburwayi Perezida Ali Bongo yagize mu mwaka wa 2018 bwo kwangirika kw’imitsi y’ubwonko “stroke” amara igihe kinini ari kwivuza.

Ikibazo cy’uburwayi bwe gituma abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakunze kunenga ko atarekura ubutegetsi kuko ngo nta ntege agifite zo kuyobora abaturage ba Gabon.
Indi mpamvu bifuza impinduka ku wayobora Gabona muri iyi manda ni uko umuryango wa Bongo umaze imyaka 55 isimburana kubuyobozi bw’iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka