Papa Francis yayoboye inama yiga ku kuba umugore yaba Padiri, Padiri agashyingirwa

Mu byo Inama y’Abasenyeri Gatolika ku Isi(yitwa Sinodi) yateraniye i Vatikani kuva tariki 4 Ukwakira 2023 irimo kwigaho, harimo kureba niba abihayimana ba Kiliziya(Abasaseridoti) bakwemererwa gushyingirwa, ndetse no kwemerera abagore gusoma misa ari Abapadiri.

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo BBC, Vatican News, n’ibindi, bivuga ko iyi nama iyobowe na Papa Francis, izamara ukwezi isuzuma impinduka zijyanye n’igihe nk’uko Kiliziya Gatolika ikomeje kubisabwa.

Kiliziya Gatolika ku migabane ya Amerika, Australia, u Burayi(cyane cyane mu Budage) na Aziya, ikomeje gusaba ko Padiri yashaka umugore kuko ngo "imibonano mpuzabitsina ari kimwe mu bigize umuntu", nk’uko Karidinali Reinhard Marx w’u Budage yabitangarije Radio yaho Deutsche Welle mu mwaka ushize.

Bibiliya na yo mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye Timoteyo (1 Tim 3:2) igira iti "Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha, wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha."

Indi ngingo ikomeye irimo kwigwaho na Sinodi, ni uko abagore na bo bakwemererwa kuba Abapadiri cyangwa Abepisikopikazi, ndetse ngo batangiye kugira icyizere kuva aho umubikira w’Umufaransa, Nathalie Becquart agizwe Umunyamabanga wungirije wa Sinodi mu mwaka wa 2021.

Papa Francis kandi yamaze kwemerera abashakanye bo mu bihugu bya Amerika y’Epfo nka Brazil, ko umwe muri bo, umugore cyangwa umugabo, ashobora gukora inshingano z’ubusaseridoti, bitewe n’uko muri ako gace ngo abapadiri babaye bake.

Indi ngingo iganirwaho na Sinodi, ni ijyanye no kuba abahuje ibitsina(umugabo n’umugabo, cyangwa umugore n’umugore) bakwemererwa gushyingiranwa muri Kiliziya Gatolika, nk’uko byagiye bigarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye.

N’ubwo inama ya Sinodi iteraniye i Vatican muri uku kwezi k’Ukwakira 2023, imyanzuro yayo izatangazwa mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka utaha wa 2024, nyuma y’indi nama izaterana icyo gihe, kugira ngo abantu benshi bazabe babiganiriyeho mu buryo buhagije.

Papa Francis yavuze ko inama barimo niyoborwa na Roho Mutagatifu izaba sinodi nziza.

Yagize ati "Uyoboye iyi Sinodi ntabwo ari twe ahubwo ni Roho Mutagatifu, niba atari we, ntabwo izaba nziza."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Yewe,nizere ko papa watowe ni Imana ibyobintu byogushaka kwa bapadiri cg ngo umugore Abe padiri atabyemera byaba isi igeze kumusozozo pe

Fina yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Yewe,nizere ko papa watowe ni Imana ibyobintu byogushaka kwa bapadiri cg ngo umugore Abe padiri atabyemera byaba isi igeze kumusozozo pe

Fina yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Nyakubahwa nyir,icyubahiro papa Francisco nukuri birakwiye kandi birakenewe cyane izongingo zose ningombwa cyane cyane gutunga umugore kw,abapadri ntabwo byakuca umurimo w,imana ahubwo byawushimangira imana ijya kurema muntu haribyo yamuremeye bizamudhimisha:amafrangase oya,ubutunzise oya icyirutibindi (umugore)

Alias bakame yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Muraho neza!
Njyewe mbona kuba padri yashaka umugore ntacyobitwaye kuko naba Pasteur barabashaka kdi bagakora umurimo w’Imana.
Ahubwo ibibangamye biteye ishozi kumana nabaryamana bahuje ibitsina njyewe Papa nabyemera nzava muri kiriziya gatorike kuko numwanda mubi,naho abagore bo ntibakwiye kuba abapadri kuko ntamutambyi wumugore wigeze ubaho mubyibuke,ahazaza hakiliziya hafitwe na papa.

Tuyishime Jean d’amour yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Ntihagire ubeshyera ROHO MUTAGATIFU ko yayobora iriya nama! Ahubwo jye mbona ibyahanuwe birimo gusohora, buri wese acunge urwe ruhande! Imana idutabare, idutwikirize Impuhwe zayo da! Niba ari ukuri byaba ari akumiro!!!!!!!

Winifride MUKANYAMWASA yanditse ku itariki ya: 10-10-2023  →  Musubize

Muraho?
Njye ndi gusaba Imana NGO iyi nama yanzure ko padiri agira umugore agashyingirwa.

Kuko kudashaka byo mbona ataribyo kuko bagomba kugira ababakomokaho bazabasimbura gukomeza uwo murimo.

Amahoro Amahoro

Hab yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Ibi bigaragaza iminsi yimperuka, nkuko mugenzi wanjye yabivuze, umugore yubahwe muri politiki nahandi ariko kuba Umuyobozi wigitambo cya misa no kuvuga ubutumwa bwiza cg ivanjiri, ntibikabe sibyo tugire umuco tugendeye kuri Bible. Murakoze

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Nibisanzwe nibindi bakora ntawabibateketse yesu yazanywe nintama 12 za islaher ingendo yundi iravuna

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Ariko rero,iyi Sinode igomba gufata icyemezo gishingiye kuli bible,aho gushingira ku idini.Imirongo ya bible isobanura neza ko umugore atagomba kwigisha mu rusengero.Bisome muli Abakorinto ba mbere,igice cya 2,umurongo wa 12.Kimwe n’uko ivuga ko mu rugo umugabo agomba kuba chef w’umugore.Icyo umugore yemererwa ni ukuba umuyobozi ahandi,hatali mu byerekeye imana.Urugero muli company,cyangwa se mu nzego za politike naho yaba umuyobozi.Uko niko kuli.

gisagara yanditse ku itariki ya: 6-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka