Papa Francis yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Irak

Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yasuye igihugu cya Irak. Uru rugendo rwabaye urw’amateka dore ko bidasanzwe ko umuyobozi ukomeye mu idini Gatolika agirira uruzinduko mu gihugu nka Irak kizwiho gukomera ku mahame y’Idini ya Islam. Muri iki gihe kandi Irak irangwamo umutekano muke, aho ingamba zo kumucungira umutekano no kumurinda kwandura Covid -19 zari zakajijwe cyane.

Yakirwa na Perezida wa Irak, Barham Saleh, yavuze ko yari yarategereje igihe kirekire ngo asure Irak, dore ko ari ubwa mbere mu mateka Papa asuye iki gihugu. Yahise atanga ubutumwa bw’amahoro, asaba abanya Irak guhagarika ihohoterwa, bakareka n’ubutagondwa ndetse bakiga koroherana. Yagize ati “Imbunda ziceceke!”

Uru ruzinduko, rutegerejwemo kongera kwagura umuryango w’abagatolika uri kugenda ugabanuka muri iki gihugu, ndetse anashishikarize amadini anyuranye guhurira mu biganiro, birinda gusenyana. Biteganyijwe ko Papa azahura n’umukuru w’abasilamu b’aba-Shia, avugire isengesho i Mosul anasome misa muri stade.

N’ubwo hari icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Irak, Papa yavuze ko atazasubika uru rugendo, ahubwo hakazwa ingamba zo kumucungira umutekano, cyane ku bijyanye na Covid 19. Abantu ibihumbi 10, barateguwe kugira ngo bafashe muri icyo gikorwa cyo kumucungira umutekano.

Mu myaka 20 ishize, umuryango w’abakristu urambye cyane ku isi wo muri Irak, waragabanutse cyane, kuko wavuye kuri miliyoni 1 n’igice, ugera ku bihumbi 250 by’abawugize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka