Papa Francis arasaba ko intambara ya Isiraheli na Hamas ihagarara

Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasabye igihugu cya Israel n’umutwe wa Hamas guhagarika imirwano kuko irimo gutikiriramo imbaga y’abantu b’inzirakarengane.

Papa Francis yavuze ko nubwo Isiraheli ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, yagaragaje ko imirwano idashobora gutuma haboneka amahoro arambye.
Papa Francis yagaragaje akababaro n’impungenge ku ntambara iri hagati ya Isiraheli na Hamas, umutwe w’abarwanyi ba kisilamu ukorera muri Palesitine ko iramutse idahagaritswe hakomeza gupfa abantu benshi.

Papa yunamiye abantu baguye ndetse n’abakomerekeye muri iyi ntambara.
Ati: "Ndasabira iyo miryango yose yari igiye mu munsi mukuru wa Torah wabahindukiye umunsi w’amakuba kandi ndasaba ko abafashwe bugwate bose barekurwa bidatinze".

Intambara ya Israel na Palestine yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2023 mu masaha y’igitondo, aho mu buryo butunguranye abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bakoresheje inzira y’ubutaka.
Leta ya Israel yahise ishoza urugamba rukomeye kuri Palestine, nyuma y’ibisasu birenga 5,000 umutwe wa Hamas wayisutseho biturutse i Gaza, ari na ko abarwanyi b’uwo mutwe witwa uw’Iterabwoba bamena uruzitiro binjira muri Israel.

Hamas yafashe bugwate abantu benshi mu gihe yinjiraga muri Isiraheli kandi ikangisha ko izabica niba Isiraheli ikomeje kwibasira uturere two mu karere ka Gaza.
Papa Francis yavuze ko intambara n’ihohotera bidashobora kuganisha ku mahoro icyakora, yagaragaje impungenge z’uko kugota burundu Abanyapalestine muri Gaza, ari akaga gakomeye kuko ariho hapfiriye inzirakarengane nyinshi.

Igihugu cya Isiraheli cyatangaje ko cyamaze kugota burundu Gaza, ivuga ko ihagarika amashanyarazi, ibiryo, amazi na gaze.
Papa yasabye impande zombi guhagarika intambara akaba yizeye ko ibihugu byombi bizubahiriza inzira y’amahoro aho gukomeza imirwano.

Ati: “Iterabwoba n’ubutagondwa ntibifasha gukemura amakimbirane hagati y’Abisiraheli n’Abanyapalestine, ahubwo bikurura urwango, urugomo, no kwihorera, bitera imibabaro impande zombi”.

Papa Fransisiko yaasabye amahoro mu burasirazuba bwo hagati ahamagarira kunga ubummwe no gukoresha inzira y’ibiganiro kuruta kurasana.
Ati: “Uburasirazuba bwo hagati ntibukeneye intambara ahubwo bukeneye, amahoro ashingiye ku butabera, ibiganiro, n’ubutwari bwa kivandimwe.”

Kubera guhangayikishwa n’iyi ntamabara Papa Francis yahamagaye umupadiri uri mu ntara ya Gaza, mu rwego rwo kumenya uko abariyo bamerewe nyuma yo kubura kw’imirwano hagati ya Isiraheli na Palestine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka