Pakistani: Abantu 55 bahitanywe n’imyuzure

Muri Pakisatan, imyuzure yatewe n’imvura imaze ibyumweru bibiri igwa idahagarara, imaze guhitana abantu bagera kuri 55, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri icyo gihugu, mu gihe bavuga ko impungenge zikiri zose, kubera iteganyagihe rigaragaza ko imyuzure ishobora kwiyongera.

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga 2023,Ubuyobozi bwa Pakistani bwatangaje ko imyuzure myinshi yibasiye umujyi wa Lahore, ubuzima busa n’ubuhagaze. Ku wa Gatatu, hapfuye abantu 19 biturutse ku bisenge by’amazu byahanutse ndetse n’insinga z’amashanyarazi , aho abashinzwe iteganyagihe bavuze ko biteganyijwe ko imvura igikomeje kugwa muri uwo Mujyi.

Hari kandi abana umunani bapfuye bazize inkangu, ahitwa i Shangla, mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa, ku mupaka n’igihugu cya Afghanistan, nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Abashinzwe ubutabazi barimo bagerageza kuvanaho ibyondo, ariko bafite n’impungenge z’uko abari baburiwe irengero nabo bishobora kurangira ibyo byondo bibatabye.

Ikinyamakuru ‘News24.fr’ cyatangaje ko muri rusange, imyuzure yatewe n’imvura imaze ibyumweru bibiri igwa aho muri Pakistani imaze gihitana abantu 55 harimo abana 8.

Iyo mvura idasanzwe kandi yatumye imigezi itandukanye yo muri icyo gihugu yuzure arenga inkombe mu Ntara za Pendjab, Jhelum na Chenab,ibyo bikaba bituma Ikigo gishinzwe gucunga Ibiza, cyatangaje ko hari ubwoba bw’uko imyuzure yakomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka