Pakistan: Abantu 52 bahitanywe n’igisasu

Abantu 52 bapfuye abandi barakomereka, bitewe n’igisasu cyaturikiye hafi y’Umusigiti, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, mu Ntara ya Balouchistan ya Pakistan, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mu nzego z’ubuzima, waganiriye n’Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) hamwe n’itangazamakuru ry’aho muri Pakistan.

Igisasu cyaturitse mu gihe abantu bari baje mu mutambagiro ukorwa, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’Intumwa y’Imana, Mahomet, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa ‘district’ ya Mastung.

Nyuma gato y’uko igisasu gituritse, Polisi ya Pendjab yatangaje ku rubuga rwa X, ko hari abapolisi bajyaga barinda umutekano mu gihe cy’isengesho ry’Abasilamu mu Misigiti yo muri iyo Ntara.

Aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), Abdul Razzaq Sasoli, Umuyobozi muri ako gace, yagize ati “Umutambagiro wari urimo abantu amagana, wasohotse mu Musigiti wa Madina, mu gihe wari umaze kugera mu muhanda wa Al-Falah, umwiyahuzi ahita ateramo igisasu”.

Minisitiri w’Umutekano muri Pakistan, mu itangazo yasohoye, yemeje ko icyo gisasu cyaturikijwe na “bimwe mu byihebe”.

Yagize ati, “Icyo gitero cyagabwe ku bantu b’inzirakarengane bari baje kwitabira umutambagiro wa Mawlid, ni igikorwa kigayitse”.

Minisitiri w’itangazamakuru muri Balouchistan, Jan Achakzai, yahamagariye abantu kuza gutanga amaraso kugira ngo afashe mu kuvura inkomere.

Abantu 52 bapfuye abandi barakomereka
Abantu 52 bapfuye abandi barakomereka

Abo bantu bagabweho igitero bari mu mutambagiro uba buri mwaka, aho imisigiti yose n’inyubako za Leta ziba zashyizweho urumuri aho muri Pakistan, mu gihe Abayisilamu bari mu mutambagiro wo kwizihiza isabukuru y’ivuka ry’Intumwa y’Imana Mahomet.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka