Pakistan: Abantu 44 bahitanywe n’igisasu, 200 barakomereka

Umwiyahuzi mu gihugu cya Pakistan, yaturikije igisasu (bombe) gihitana abantu 44 bari bateraniye mu nama y’ishyaka rya politiki, abandi babarirwa muri 200 barakomereka, bikaba byarabaye ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byanditse ko uyu mwiyahuzi yaturikirije iki gisasu mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Pakistan mu karere ka Bajur, hegereye umupaka wa Afghanistan mu gace kahozemo abarwanyi b’Abatalibani.

Bakomeje bandika ko iyi nama yari ihurije hamwe abarwanashyaka babarirwa muri 400, b’ishyaka rya Kiyisilamu ryitwa Jumiat Ulema Islam, bari mu cyumba abandi bari mu mahema yari yongeweho kugira ngo bahakwirwe.

Ubuyobozi bw’intara ibi byago byabereyemo, bwavuze ko ubwo Abdul Rasheed uyobora iri shyaka yari ahageze, aribwo umwiyahuzi kabuhariwe mu gutera bombe zagiye zihitana abantu muri Pakistan yateye icyo gisasu.

Uyu mwiyahuzi wari ufite icyo gusasu mu myenda yari yambaiye, yagiturikirje imbere muri iyo cyumba cy’inama hafi y’ahari hicaye abayobozi b’ishyaka, abagera kuri 44 bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Amafoto yakwirakwiye hirya no hino agaragaza imbangukiragutabara zitunda imirambo n’inkomere zakurwaga mu maraso menshi cyane ahabereye iryo bara.

Iperereza ry’ibanze rya polisi rivuga ko iki gitero cyaba cyagabwe n’umutwe wa Leta ya Kisilamu wo muri Afughanistan, udacana uwaka n’Abatalibani bo muri icyo gihugu ukoreramo.

Adam Khan w’imyaka 45 wakomerekeye mu gitero yagize ati “Hari umukungugu mwinshi n’umwotsi kandi nari munsi y’inkomere. Icyagaragaraga gusa ni akavuyo n’abantu bakwira imishwaro”.

Iki gisasu cyaturitse mbere y’amasaha make ngo Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bushinwa, He Lifeng agere muri Pakistan, mu birori byo kwizihiza ubufatanye bw’ibi bihugu byombi.

Iki gitero cyamaganywe n’inzego zinyuranye, ni kimwe muri byinshi byibasiye amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Pakistan kuva mu 2014, aho abagera kuri 321 babiburiyemo ubuzima harimo abagiye bagabwaho ibitero bari mu misigiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka