Pakistan: Abantu 28 baguye mu mpanuka ya Gariyamoshi

Abantu 28 baguye mu mpanuka ya Gariyamoshi yabereye mu Majyepfo y’igihugu cya Pakistan, abandi benshi barakomereka, ikaba yabaye Cyumweru tariki 6 Kanama 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Khawaja Saad Rafique, ushinzwe ibya za Gariyamoshi muri cyo gihugu, aho yanemeje ko ibitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye byahuye n’ikibazo gikomeye cy’umubare munini w’inkomere, zarenze ubushobozi bwabyo.

Minisitiri Khawaja yagize ati,"Iyi ni impanka ikomeye cyane. Amakuru ahari avuga ko kugeza ubu, abantu 28 ari bo bapfuye, mu gihe abandi benshi bakomeretse”.

Yabwiye itangazamakuru ko iyo Gariyamoshi ya ‘Hazara Express’ yari itwaye abantu bagera ku 1000, nyuma ihusha inzira yayo irahirima, nubwo hari bimwe mu bice byayo byakomeje bihagaze.

Minisitiri Khawaja ati "Hari impamvu ebyiri zishobora kuba zateye iyo mpanuka, iya mbere, ni ukuba yagize ikibazo cya tekiniki, cyangwa se ari ikibazo cyatewe n’umuntu. Tuzabikoraho iperereza”.

Impanuka yabereye hafi y’ahitwa ‘Sahara railway station’ yegereye Umujyi wa Nawabshah mu Majyepfo y’Intara ya Sindh, mu Majyepfo ya Pakistan.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru France 24 ivuga ko byari biteye ubwoba kubona imbangukiragutabara ndetse n’imodoka z’abantu ku giti cyabo, zari nyinshi aho impanuka yabereye zije kujyana abakomeretse kwa muganga.

Umwe mu bagore barokotse iyo mpanuka yagize ati "Ntabwo tuzi icyabaye, twari twicayemo imbere”.

Umwe mu bayobozi ba Polisi muri ako gace, Younis Chandio yabwiye ikinyamakuru ‘Geo News’, ko hari abagenzi bari baheze muri kimwe mu bice by’iyo Gariyamoshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka