Padiri Luc Bucyana yagizwe Umuyobozi w’amaparuwasi yo muri Neuchâtel mu Busuwisi

Padiri Luc Bucyana, usanzwe akuriye abandi (Curé doyen), akaba kandi ari na Padiri mukuru ushinzwe ibikorwa by’ikenurabushyo ryo gushyira hamwe muri Neuchâtel y’Iburengerazuba, yagizwe kandi Umuyobozi wa Bazilika yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wajyanwe mu ijuru (Basilique Notre-Dame-de-l’Assomption), akaba azanakomeza kuba ayoboye ibikorwa by’ikenurabushyo rya tugendere hamwe muri Neuchâtel.

Padiri Luc Bucyana
Padiri Luc Bucyana

Padiri Luc Bucyana ni Umunyarwanda, akaba yari asanzwe ashinzwe ibikorwa by’ikenurabushyo ryo gushyira hamwe muri Neuchâtel y’Iburengerazuba kuva mu 2016.

Yabanje kuba umupadiri wungirije mu bikorwa by’ikenurabushyo mu misozi ya Neuchâteloises, nk’uko biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kiliziya ku itariki ya 27 Kamena 2023.

Ni umwe mu bagize itsinda rishinzwe kwakira Abihayimana baturutse ahandi. Padiri Bucyana asanzwe azi neza Kiliziya ya Bazilika n’umujyi wa Neuchâtel, kubera ko nyuma yo kurangiza amasomo ye yaje kuhakorera nk’uko itangazo rikomeza ribivuga.

Padiri François Perroset ushinzwe itumanaho muri Kiliziya ya Neuchâtel, yemeza ko Padiri Luc Bucyana ari icyetegererezo muri Paruwasi St-Paul du Littoral Uuest Neuchâtelois (Boudry), mu bikorwa by’ikenurabushyo.

Inshingano yahawe zizatuma hiyongera umubano mwiza muri Kiliziya, nk’uko byemezwa na Padiri François Perroset.

Ati “Tutitaye ku nshingano ze no kubuzima bw’amaparusi, Abihayimana n’Abalayiki basabwa gukora mu buryo buboneye no hanze ya Kiliziya”.

Paruwasi ya Boudry-Cortaillod na La Béroche-Bevaix byishyize hamwe kuva mu kwezi kwa Mutarama 2023, bihinduka Paruwasi imwe ya Saint-Paul du Littoral Ouest Neuchâtelois. Yabaye intambwe nziza mu kwishyira hamwe kugira ngo bongerere imbaraga Diyosezi ya Saint-Paul du Littoral Ouest Neuchâtelois.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka