Nouvelle-Zélande: Minisitiri w’ubutabera yeguye nyuma yo gukora impanuka yasinze

Minisitiri w’ubutabera wa Nouvelle-Zélande Kiritapu Allan yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga 2023, nyuma yo gukora impanuka y’imodoka, yapimwa bikagaragara ko yari yanyoye inzoga zirengeje urugero rwemewe ku bantu batwaye imodoka.

Nyuma yo kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’ubutabera, yaguye no ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe iterambere ry’Akarere no ku zindi nshingano zose yari afite muri Guverinoma.

Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko uwo Muyobozi yiyemerera ko yari atwaye imodoka kandi atameze neza. Yagize ati,” uko nitwaye ejo bigaragara ko ntari meze neza, nyuma ndagwa njyewe na bagenzi banjye”.

Yatanze ubwegure bwe kuri Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Chris Hipkins, avuga ibyo kwegura bihita bitangira ako kanya ‘démission avec effet immédiat’.

Kiritapu Allan wari Minisitiri w’ubutabera wa Nouvelle-Zélande, afite imyaka 39 y’amavuko, iyo mpanuka y’imodoka yayikoreye ahitwa kuri Evans Bay Parade i Wellington, mu Murwa mukuru wa Nouvelle-Zélande, mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere.

Ubu Allan akurikiranyweho ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no kugora inzego z’umutekano mu gihe zari zije kumufata no gupima urugero rw’inzoga yari yanyoye, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe Chris Hipkins, aho yongeyeho ko Polisi yamwandikiye ‘contravention’ nyuma yo gusanga yari yanyoye inzoga zirengeje urugero rwemewe, ndetse agafungwa by’igihe gito nyuma y’impanuka.

Chris Hipkins yavuze ko koko Allan “ atari akwiriye gukomeza kuba Minisitiri w’ubutabera, umuntu uregwa ibyaha nk’ibyo bihanwa n’amategeko. Nubwo ibyo bikorwa akurikiranyweho bitakwihanganirwa, nabwiwe ko yari afite ibibazo byahungabanyije amarangamutima ye ku buryo bukomeye mu gihe iyo mpanuka yabaga. Ubu ndimo kwiga ku bwegure bwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka