Nigeria: Urukiko rwemeje ko Tinubu ari we watsinze amatora ya Perezida

Urukiko rwo muri Nigeria rwemeje ko Bola Tinubu ari we Perezida watsinze amatora muri icyo gihugu, yabaye mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2023, nubwo abo bari bahanganye mu matora bari batanze ikirego bavuga ko ibyayavuyemo byateshwa agaciro, kuko bitanyuze mu mucyo.

Bola Tinubu yemejwe ko yatsinze amatora ya Perezida muri Nigeria
Bola Tinubu yemejwe ko yatsinze amatora ya Perezida muri Nigeria

Uwitwa Atiku Abubakar wo mu ishyaka rya ‘People’s Democratic Party’, wabonye umwanya wa kabiri muri ayo matora, na Peter Obi wo mu ishyaka rya ‘Labour Party’ wabonye umwanya wa gatatu, bari basabye urukiko ko rwatesha agaciro ibyavuye muri ayo matora, bavuga ko atazanyuze mu mucyo.

Inteko y’abacamanza bo muri urwo rukiko rushinzwe guca imanza zijyanye n’amatora, baba ari batanu, bamaze amasaha 11 basoma imyanzuro y’urubanza, batesha agaciro ibirego bya Atiku na Obi bagenda basoma akantu ku kandi.

Umucamanza witwa Haruna Tsammani yavuze ko ikirego cya Obi nta bimenyetso byari bigiherekeje, kugira ngo bigaragaza ko koko amatora atanyuze mu mucyo.

Umucamanza Tsammani yavuze ko ibirego bya Atiku avuga ko amatora yajemo uburiganya, ndetse ko Tinubu adakwiriye kuba Perezida nabyo biteshejwe agaciro.

Yagize ati "Ibyo birego biteshijwe agaciro".

Inkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, ivuga ko yaba Obi ndetse na Atiku, nta n’umwe wari uri mu rukiko mu gihe cy’isomwa ry’urwo rubanza, ku wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023, kugira ngo bahite bavuga icyo batekareza kuri uwo mwanzuro w’urukiko.

Gusa mu itangazo ryasohowe n’ishyaka Labour Party rya Obi, ryatangaje ko ritemera uwo mwanzuro, kandi ko nyuma yo guhura n’abanyamategeko, ikirego kizajyanwa ku rundi rwego.

Mu itangazo yasinyeho ari mu Buhinde mu rwego rw’inama ya G20, Perezida Tinubu wa Nigeria yishimiye uwo mwanzuro w’urukiko, ndetse asaba n’abo bari bahanganye mu matora n’abarwanashyaka babo, gushyigikira Guverinoma ye.

Indorerezi zo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, muri Kamena zatangaje ko hari ibibazo bimwe na bimwe byabaye muri ayo matora bikaba byagabanya icyizere abantu bayafitemo, harimo kuba hari imashini zikoreshwa mu matora zitakoraga neza. Gusa Tinubu yemewe n’Umuryango mpuzamahanga nka Perezida wemewe n’amategeko wa Nigeria.

Atiku na Obi bashobora kujuririra uwo mwanzuro mu rukiko rw’ikirenga, ariko ubujurire bakora bwose, ngo bugomba gukorwa mu minsi 60 uhereye ku munsi w’isomwa ry’uwo mwanzuro w’urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka