Nigeria: Inzego z’umutekano zatabaye abanyeshuri 14 bari bashimuswe

Inzego z’umutekano zatabaye abanyeshuri 14 muri 20 bari bashimuswe muri Kaminuza yo mu Majyaruguru ya Nigeria, ibikorwa byo gushakisha abandi bataratabarwa birakomeje nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ishuri.

Inzego z'umutekano za Nigeria zatabaye abanyeshuri 14 bari bashimuswe
Inzego z’umutekano za Nigeria zatabaye abanyeshuri 14 bari bashimuswe

Abantu bitwaje intwaro bateye ishuri ryo muri Leta ya Zamfara muri ‘Bungudu district’ mu cyumweru gishize, bashimuta abanyeshuri na bamwe mu bakozi b’iryo shuri, icyo gikorwa cyo ni cyo cya mbere cyabayeho muri Nigeria, kuva Perezida Bola Tinubu yajya ku butegetsi muri Gicurasi 2023.

Abanyeshuri 14 ba Kaminuza yitwa ‘Federal University Gusau’, batabawe hamwe n’abandi bantu babiri nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza, nubwo butatanze ibindi bisobanuro by’uko ibikorwa byo kubatabara byagenze.

Itangazo ryasohowe n’iyo Kaminuza rigira riti “Icyo gikorwa kibabaje cyarabaye, gituma umuryango wa Kaminuza wisanga mu bibazo bikomeye. Inzego z’umutekano zirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo zitabare n’abandi banyeshuri basigaye”.

Kaminuza yongeyeho ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kongera umutekano mu nkengero zayo.

Ibikorwa byo gushimuta abanyeshuri bisa n’ibimenyerewe cyane cyane mu Majyaruguru y’uburengerazuba no mu bice byo hagati mu gihugu cya Nigeria, aho imitwe yitwaza intwaro, akenshi ishimuta abantu, yarangiza igasaba akayabo k’amafaranga nk’ingurane kugira ngo ibarekure.

Bamwe mu nzobere zikora ubushakashatsi ku bibazo by’umutekano muri ako gace, bavuga ko ayo mafaranga ari yo afasha iyo mitwe kugura intwaro no gukomeza ibikorwa byayo.

Abantu babarirwa mu 12,000 barapfuye, abandi ibihumbi amagana barahunga bava mu byabo muri Leta za Sokoto, Kebbi, Zamfara, Katsina na Kaduna guhera mu 2011 kugeza mu 2022, kubera ikibazo cy’umutekano mukeya nk’uko bitangazwa n’ikigo cyitwa ‘Centre for Democracy and Development’ gifite icyicaro i Abuja.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida Tinubu wa Nigeria ku cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, yamagana iby’iryo shimutwa ry’abanyeshuri ba Kaminuza, yavuze ko Guverinoma ye “yiyemeje guharanira ko ibigo bitanga uburezi bikomeza kuba isoko y’ubumenyi, iterambere n’amahirwe, bikarindwa rwose ibikorwa by’ibikangisho by’abakora iterabwoba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka