Nigeria: Abantu 103 baguye mu mpanuka y’ubwato

Ubuyobozi bwa Nigeria bwatangaje ko nibura abantu 103 baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohomye, bwari butwaye abantu bavuye mu bukwe, mu gihe abandi basaga 100 bo bashoboye gutabarwa.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Kwara ahabereye iyo mpanuka, Okasanmi Ajayi, aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yagize ati “Kugeza ubu, twabaze abantu 103 bapfuye. Abantu basaga 100 ni bo bashoboye gutabarwa. Ibikorwa byo gushakisha abandi birakomeje, bivuze ko imibare ishobora kwiyongera”.

Umuvugizi wa Guverineri wa Leta ya Kwara, Rafiu Ajakaye, yavuze ko abaguye muri iyo mpanuka y’ubwato bari bavuye mu bukwe, bari batashye mu Karere ka Patigi, muri Leta ya Kwara, baturutse muri Leta ya Niger.

Impanuka z’ubwato mu nzuzi n’imigezi muri Nigeria ngo zikunze kubaho kenshi, bitewe ahanini no kwikorera uburemere burenze urugero, kuba ubwato budakunze kugenzurwa niba bumeze neza, ndetse no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, abana 15 bapfuye barohamye, abandi 25 baburirwa irengero, nyuma y’uko ubwato barimo burohamye muri Leta ya Sokoto, bitewe n’uburemere bukabije. Mu kwezi k’Ukuboza 2021, ubundi bwato bwararohamye aho muri Nigeria, buhitana abantu 29 biganjemo abana.

Mu gihe cy’imyuzure myinshi yatewe n’imvura yaguye muri icyo gihugu mu Kuboza 2022, nibura abantu 76 bapfuye barohamye mu mugezi muri Leta ya Anambra (mu Mujyepfo y’uburasirazuba).

Ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’imigezi bugerageza kubuza amato gukora ingendo za nijoro mu rwego rwo kugabanya impanuka, ndetse no kwirinda gupakira ubwato cyane kuko bihanwa n’amategeko, ariko ayo mabwiriza ngo yubahirizwa na bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka