Niger yanze kwakira inkunga y’ibiribwa n’imiti byanyujijwe muri Bénin

Niger yanze kwakira imfashanyo y’ibiribwa n’imiti byanyujijwe muri Bénin, ku busabe bw’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’u Burengerazuba (CEDEAO), yasabye ibihugu bya Bénin, Togo na Nigeria kureka imodoka zitwaye imfashanyo zigatambuka.

Amakamyo arimo imfashanyo yaheze ku mupaka
Amakamyo arimo imfashanyo yaheze ku mupaka

Ibyo Bénin yarabikoze ku itariki 5 Nzeri 2023, yemera ko iyo mfashanyo inyuzwa ku butaka bwayo, uretse ko Niger yanze ayo makamyo aturutse muri Bénin yinjira ku butaka bwayo, akaba yaheze ku mupaka.

Kwanga iyo mfashanyo ngo byatewe no kuba hari umubano utameze neza hagati y’ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Niger, n’ubuyobozi bwa Bénin guhera ku itariki 26 Nyakanga 2023, ubwo Mohamed Bazoum yahirikwaga ku butegetsi.

Kuva ubwo, Niger yahise ihagarika ubufatanye mu bya gisirikare na Bénin, ariko iki gihugu gikomeza kuvuga ko Umukuru wacyo wemewe n’amategeko bashobora no kuganira ari Perezida Mohamed Bazoum.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘RFI’ ivuga ko Umuyobozi wa Dipolomasi muri Bénin, yatanze ubutumwa bwo kumenyesha Komisiyo ya CEDEAO na UN, ko ayo makamyo yaheze ku mupaka.

Ni amakamyo abarirwa muri mirongo itatu, apakiyemo ibiribwa n’imiti by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ayo makamyo akaba yari yoherejwe ahitwa Diffa, Maradi, Tahoua, Zinder na Niamey.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bénin, yavuze ko igihugu cye cyatanze inzira yo kunyuzamo izo mfashanyo guhera ku itariki 5 Nzeri 2023, ariko igisirikare cya Niger kikaba cyaranze yinjira ku butaka bw’icyo gihugu.

Uko kwanga ko imfashanyo yinjira muri Niger iturutse muri Bénin, ngo byanatewe n’uko Niger ikemanga Benin kubera ko yagaragaje ko ishyigikiye umugambi wo gukoresha ingufu za gisirikare, mu gusubiza Bazoum ku butegetsi.

Uretse Bénin, ibihugu bya Togo na Nigeria nabyo byari byasabwe gutanga inzira yanyuzwamo imfashanyo. Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Niger ntibwigeze bugaragaza ko bwishisha Perezida Faure Gnassingbé.

Inzira yo kunyura muri Togo, yaba indi nzira ya kabiri, no kunyura muri Burkina Faso na yo ni indi nzira nk’uko byagenze mu byumweru bitatu bishize, ubwo amakamyo agera muri 300 atwaye imfashanyo yakoreshaga iyo nzira kugira ngo agere muri Niger. Gusa ngo ni inzira ya kure kandi idafite umutekano wizewe neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka