Niger: Mohamed Bazoum agiye kuburanishwa ku cyaha cy’ubugambanyi bukomeye

Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Niger muri iki gihe nyuma ya Coup d’Etat yabaye mu Kwezi gushize kwa Nyakanga 2023, bwatanze ibirego by’ibyaha Perezida Mohamed Bazoum ashinjwa nyuma y’amasaha makeya itsinda ry’abantu bari baturutse muri Nigeria ritangaje ko ubwo butegetsi buyoboye Niger, bwiteguye kuyoboka inzira ya Dipolomasi mu rwego rwo kurangiza ibibazo biri muri icyo gihugu.

Mohamed Bazoum agiye kuburanishwa ku byaha birimo ubugambanyi bukomeye ku gihugu cya Niger
Mohamed Bazoum agiye kuburanishwa ku byaha birimo ubugambanyi bukomeye ku gihugu cya Niger

Mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’igihugu ya Niger ku cyumweru taiki 13 Kanama 2023 mu masaha y’umugoroba, Umuvugizi w’ubwo butegetsi bw’igisirikare yavuze ko Mohamed Bazoum ko ashinjwa ibyaha birimo “ Ubugambanyi bukomeye no guhungabanya umutekano w’imbere n’uwo hanze w’igihugu”.

Bazoum, ubu ufite imyaka 63, ari kumwe n’umuryango we, afungiye iwe mu rugo i Niamey kuva yahirikwa ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023, amahanga akaba yarakomeje gutangaza ko atewe impungenge n’ubuzima bwabo aho bafungiye.

Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’u Burengezuba bw’Afurika ‘ECOWAS’ wakomeje gusaba ko Bazoum yasubizwa ku butegetsi, ndetse ufatira Niger ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, ndetse uvuga ko uzanakoresha ingufu za gisirikare niba ubutegetsi budasubijwe mu maboko y’abasivili.

Nubwo uwo muryango ngo wamaze gutegura ingabo zakoherezwa muri Niger, ariko watangaje ko nubu ugishyize imbere ko umuti w’ikibazo kiri muri Niger wanyura mu nzira y’ibiganiro ‘dipolomasi’.

Umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare muri Niger, Col. Major Amadou Abdramane, muri iryo tangazo yasomeye kuri Televiziyo y’igihugu ku cyumweru tariki 13 Kanama 2023, yamaganye ibivugwa ko ubuzima bwa Bazoum bushobora kuba butameze neza, kuko ngo yasuwe n’umuganga ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, avuga ko nta kibazo cy’ubuzima afite.

Yagize ati, “ Nyuma yo kumusura, umuganga ntiyigeze agaragaza ibibazo byaba bihari yaba ku buzima bwa Bazoum cyangwa abagize umuryango we”.
Abdramane yakomeje anenga ibihano byafashwa na ECOWAS kuri Niger, avuga ko “ bitubahirije amategeko, bitarimo ubumuntu ndetse bikaba biteye ikimwaro”.
Ingamba zafashwe ngo zituma abaturage bagorwa no kubona imiti, ibiribwa ndetse n’amashanyarazi.

Iryo tangazo ryasomwe kuri Televiziyo y’igihugu nyuma y’amasaha makeya, uyoboye Niger muri iki gihe Gen. Abdourahamane Tchiani ari i Niamey ngo yari yabwiye itsinda ry’abantu baturutse muri Nigeria riyobowe na Sheikh Abdullahi Bala Lau, ko yiteguye kugirana ibiganiro na ‘ECOWAS’ imbonankubone, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Aljazeera .

Sheikh Abdullahi Bala Lau yavuze ko mu nama bagiranye n’ubutegetsi bwa Niger mu rwego rwo gushaka ko baganira n’ubuyobozi bwa ECOWAS, Tchiani “ Yemeye yagirana ibiganiro mu buryo bw’imbonankubone n’abayobozi bwa ECOWAS”.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bwa Niger kandi rigasomwa kuri Televiziyo y’igihugu, rivuga ko hari abasirikare batandatu (6) ba Niger ndetse n’ibyehebe icumi (10), bapfuye baguye mu mirwano yabereye mu Burengerazuba bwa Niger, ejo ku cyumweru tariki 13 Kanama 2023.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Le Soir’ cyandikirwa mu Bufaransa, ivuga ko muri iryo tangazo buze ko mu basirikare batandatu ba Niger bapfuye harimo n’uwari uyoboye abandi muri ubwo butumwa, undi arakomereka.

Iryo tangazo rigira riti, “ Abasirikare ba Niger bari bari mu modoka eshanu, bari bakurikiranye abantu bikekwa ko bari ibyihebe, bagwa mu gico nka saa tanu za ku manywa, mu birometero makumyabiri uvuye mu Mujyi wa Sanam, mu Burengerazuba bw’igihugu”.

“ Icyo gico cyatezwe n’ibyihebe byari bitwaye za moto zibarirwa mu binyacumi. Icumi muri ibyo byihebe, byapfuye byahise bigabwa n’indege, ndetse n’abasirikare barwanira ku butaka. Moto enye z’ibyo byihebe zatwitswe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka