Niger: Gen. Abdourahamane Tchiani ni we wagiye ku butegetsi

Gen. Abdourahamane Tchiani umaze imyaka 12 ayobora umutwe w’abasirikare bashinzwe umukuru w’Igihugu, ni we wagiye ku butegetsi nyuma ya coup d’état.

Gen. Abdourahamane Tchiani
Gen. Abdourahamane Tchiani

Gen. Abdourahamane Tchiani wari umuyobozi w’abashinzwe kurinda Perezida muri Niger, avugwaho kuba ari we wayoboye Coup d’Etat, yakuye ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, uyu munsi ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu nk’uhagarariye Inama y’igihugu ishinzwe kubungabunga ubusugire bwacyo (Conseil national pour la sauvegarde de la patrie ‘CNSP’), ari na yo yahiritse ubutegetsi bwa Perezida wa Niger.

Ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, umunsi haba coup d’état muri Niger, Gen. Abdourahamane Tchiani, yatangaje ko yari ikwiye, ati "kubera ikibazo cy’umutekano mukeya gikomeza kwiyongera muri Niger, biturutse ku mitwe y’abarwanyi biyitirira idini ya kiyisilamu”.

Yakomeje avuga ko ku butegetsi bwa Perezida Bazoum, "hariho imbwirwaruhame za politiki zishaka kugaragaza ko byose bigenda neza, kandi hari ukundi kuri gukomeye, k’umubare munini w’abantu bapfa, abava mu byabo, gusuzugurwa ndetse n’abantu batishimiye uko ibintu bimeze”.

Ku bwa Gen. Abdourahamane Tchiani, "Uko ikibazo cy’umutekano cyakurikiranywe ntibyigeze bituma igihugu gitekana nubwo hari ibitambo bikomeye byatanzwe n’Abanya-Niger, ndetse inkunga ikomeye y’abafatanyabikorwa bacu bo hanze, harimo ab’imena nk’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Ati "Binyuze mu ijwi ryanjye, CSNP irasaba abafatanyabikorwa n’inshuti za Niger, muri iki gihe gikomeye igihugu cyacu kirimo, kugirira icyizere ingabo zacu zishinzwe kurinda umutekano, mu kugarura ubumwe mu gihugu”.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye harimo Euronews.com dukesha iyi nkuru, Gen. Abdourahamane Tchiani, utari ukunze kugaragara cyane, ayobora umutwe w’abasirikare barinda umukuru w’igihugu, guhera mu 2011, kuko yashyizweho na Perezida Issoufou Mahamadou, wasimbuwe ku butegetsi na Perezida de Mohamed Bazoum.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka