Muri Kibumba habaye imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23

Imirwano ishyamiranyije ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), n’abarwanyi ba M23 ikomeje kugera mu bice bitandukanye uyu mutwe uherereyemo.

Abaturage bahunga imirwano
Abaturage bahunga imirwano

Mu masaha ya saa tanu z’amanywa ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije, bateye abarwanyi ba M23 mu bice bya Kibumba intambara imara amasaha agera muri atatu.

Kigali Today yavuganye n’abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na RDC, mu Murenge wa Busasamana wegereye ikibaya cya Congo hafi y’ahabereye imirwano, batangaza ko ingabo za FARDC ari zo zabanje kugaba ibitero.

Uyu ati "Mu masaha y’igitondo nka saa yine nibwo twumvishe ibibombe birimo kugwa mu ishyamba, byerekera agace gasanzwemo abarwanyi ba M23, hashize akanya tubona ayandi masasu arimo kuza yerekeza ahitwa Kanyamahura ahari ibirindiro bya FARDC."

Uyu muturage utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, yabwiye Kigali Today ko saa cyenda n’igice amasasu yari amaze kugabanuka, ariko atizeye ko imirwano yahagaze burundu.

Kuva tariki ya 2 Ukwakira 2023, ingabo za Congo zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibitero ku barwanyi ba M23 mu bice bitandukanye bya Masisi, ndetse batwika inzu z’abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye ahitwa ku Nturo.

Ingabo za Congo n’abo bafatanyije kurwanya M23, batangaje ko bamaze gufata uduce 12 twari dusanzwemo M23 turimo Nturo, Nyamitaba, Rusiga, Petit Masisi, Kilorirwe, Busumba, Kirumba, Rugogwe, Kibarizo, Cafetaria, Kisangani, Kilumbu, Karengera, gatunda, Rugaragara, Rukumbo, Mihanga, Bisembe na Kitchanga.

Icyakora muri utu duce harimo utwo abarwanyi ba M23 bari baravuyemo, badusigira ingabo z’u Burundi, zari zaraje mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ariko izi ngabo zidushyira mu maboko y’ingabo za FARDC kugira bizorohere gutera M23.

Ingabo za Congo nyinshi ubu ziri mu bice bitandukanye bya Masisi, aho zirimo gukorana n’imitwe itandukanye irimo FDLR, Nyatura, APCLS, CODECO, PARECO, Mai-Mai, abacanshuro b’abazungu n’imitwe y’urubyiruko rwahawe intwaro izwi nka Wazalendo.

Mu gitondo tariki cya 6 Ukwakira 2023, abarwanyi ba M23 barwanye n’ingabo za FARDC ahitwa Tongo, Rushege ku musozi wa Shokwe aho imirwano itatinze, bivugwa ko ingabo za FARDC zarimo zibuza iza M23 kujya gutabara abarwanyi babo bari bugarijwe mu bice bya Masisi.

Abaturage bakuwe mu byabo barerekeza i Mweso na Goma, icyakora abavuga Ikinyarwanda bari mu bwoko bw’Abatutsi bahungira mu mujyi wa Goma, harimo abatangirwa bakagirirwa nabi.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwashinje ingabo z’u Burundi zagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bice bya Masisi, kwifatanya na FARDC ndetse zikagira uruhare mu bikorwa byo guhohotera abaturage nk’aho batwitse umudugudu wa Nturo.

Amafoto yagaragajwe n’abarwanyi ba Mai Mai Nyatura tariki ya 5 Ukwakira 2023, barimo gutwikira abaturage bahunze, bavuga ko ari inyubako z’abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

East Africa ifashe abobaturage Bari muntambara

Mudacumura francis yanditse ku itariki ya: 9-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka